Bamwe mu bahanzi nyarwanda bo guhanga amaso muri 2024

Umuziki urakundwa cyane ku Isi, gusa si ko abawukora bose bahirwa na wo. Mu Rwanda nk’ibindi bihugu, buri mwaka haba abahanzi bagaragaza ko bashobora gukora cyane ku buryo bamenyekana mu ruhando rw’umuziiki akenshi bitewe n’impano, ubushobozi n’ibindi byinshi.

Umuhanzi ashobora kumara igihe kirekire akora umuziki gusa kumenyekana kwe bikanga, hakaba n’undi uwukora mu gihe gito Isi yose ikamumenya. Ibi akenshi bihuzwa no kugira amahirwe mu kintu runaka.

Kigali Today yanyuze muri bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda kugira ngo batange ibitekereza byabo nk’abantu bakurikirana umuziki, na bo bagire uruhare mu guhitamo abahanzi babona bashobora kuzigaragaza cyane muri uyu mwaka.

Mu guhitamo aba bahanzi, harebwe uko basoje umwaka wa 2023 bahagaze, imiterere y’umuziki bakoze, ndetse n’uburyo bakiriwe n’abakunzi ba muzika mu Rwanda, hari no kuba kandi umuhanzi yaratangiye umwaka mushya yigaragaza bikomeye kandi ari umwe mu batari basanzwe bazwi.

Aba ni bamwe mu bahanzi barimo n’abashya bashobora kuzigaragaza cyane muri muzika nyarwanda muri uyu mwaka wa 2024.

1 . Umuraperi Zeo Trap

Ni umwe mu bakiri bato ariko ukunzwe n’abatari bake mu Rwanda biganjemo urubyiruko rukunda injyana igezweho ya Drill cyangwa Trap Music. Uyu ni umwe benshi bahurijeho ko ashobora kwitara neza uyu mwaka.

2. Da Rest

Nyuma y’isenyuka ry’itsinda Juda Muzik, Ishimwe Prince [Da Rest] yahise atangira urugendo rwa muzika ari wenyine. Umwaka ushize yawukozemo Extended Play (EP) ya mbere yise “Death and Depression” igizwe n’indirimbo eshanu zaje ziyongera ku zindi enye yakoze mbere yayo.

Uyu musore na we ari mu bo kwitega muri 2024 cyane ko agaragaza ubushake bwo gukora cyane mu muziki we.

3 . Li John

Izina Li John benshi batangiye kurishyira ku rutonde rw’aba Producers bafite impano mu 2021 nyuma y’aho yagaragaje ko yavamo n’umuririmbyi mwiza.

Nyuma yo gukora indirimbo “Kamwe” , umwaka wa 2023 wamusize awukozemo izigera kuri eshatu zirimo “Ready”, “Pola” na “Ndamutinya” zatumbagije izina rye.

4. Nillan

Ntare Senga Moses ubusanzwe akoresha amazina ya Nillan YNB[Ya Ntare]. Uyu musore atunganya indirimbo cyane ko ize nyinshi ari we uzikorera mu buryo bw’amajwi.

Yatangiye kuririmba mu 2018 ubwo yari amaze igihe akora indirimbo.

Uyu musore w’imyaka 21 yamamaye mu ndirimbo zirimo iyo yise “Sober”, “Pause’’ n’izindi. Ubu agezweho mu yo yise “Credit Card’’ yahuriyemo na Mistaek.

5 . QD

Ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Shema Qusay Diaby. Uyu musore yavukiye mu Karere ka Musanze ariko akorera umuziki mu Mujyi wa Kigali.

Uyu musore afite indirimbo eshatu zirimo iyo yise “Teta’’ yashyize hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka yazamuye izina rye mu buryo bukomeye.

Nawe wakwandika hepfo mu mwanya wagenewe ibitekerezo, abo wumva bazitwara neza muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka