Bamwe mu bahanzi bakomeje kwibaza impamvu batagaragara mu marushanwa nk’abandi

Nubwo amarushanwa ajyanye no guhemba abahanzi akiri make cyane hano mu Rwanda, bamwe mu bahanzi ntibemeranya ku bigenderwaho ndetse bakomeje kwibaza impamvu bo batajya bayagaragaramo.

Ibi bibaye nyuma y’uko amarushanwa nka Salax Awards na Primus Guma Guma SuperStars ari nayo asa n’ayihariye uruhando rwa muzika nyarwanda asa nk’agaragaramo abahanzi bamwe ari nabo bahora bagaruka nyamara ugasanga hari abandi bahanzi baba barakoze nyamara ntibagaragare muri aya marushanwa.

Abahanzi badakunze kugaragara muri aya marushanwa usanga ahanini bibaza niba baba badakora neza nk’uko bikwiriye, abandi bakibaza niba ibyo akora bitagaragarira abantu kuburyo nabo bagakwiriye kubihemberwa, abandi bibaza niba ari ukubera ikimenyane akaba aricyo gituma batagaragara n’ibindi.

Umuhanzi umwe mu badakunze kugaragara mu bahatana akaba atarashatse ko amazina ye agaragara yagize ati: “Mpora nibaza icyo nakora ngo ngaragare mu marushanwa nk’abandi kuko kubwanjye mba mbona ari ntako ntagize nyamara singaragare…bizageza ryari?”

Undi muhanzi nawe utarashatse ko amazina ye agaragara yagize ati: “Rimwe na rimwe njya nibaza ko biriya bihembo biba bifite ababiguze kuko siniyumvisha ukuntu naba maze imyaka nk’iyo maze n’ibikorwa nkora kandi sinegukane igihembo.”

Nyamara n’ubwo aba bahanzi bavuga gutya usanga akenshi abahanzi ubwabo hari ubwo babigiramo uruhare bitewe n’ibikorwa bakora ntibabashe kubimenyekanisha cyangwa se baba banabimenyekanishije ntibigere ku rwego rushamaje.

Ibi byatera kwibaza niba koko hari abahanzi bakora neza kurusha abandi ariko ntibagaragare mu marushanwa? Byaba biterwa n’ikimenyane nk’uko bamwe babivuga? Ese umuhanzi ukora neza wese yahembwa?cyangwa nyine hakwiriye guhembwa abakora neza cyane kurusha abandi?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kbsa burya hariho ibiboneka ibyo wabibona hariho nibitaboneka ntiwanabifata ndakubwira ukuri yuko iyowakoze neza biragaragara ukanabihemberwa kubwange nabaza abantu KABAKA ninde .........

mugisha yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka