Angel Divas yiyemeje kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda mu Burayi

Angel Divas Amber Rose umunyarwandakazi umaze imyaka irenga 13 mu Bufaransa yiyemeje kumenyekanisha umuziki Nyarwanda mu Burayi.

Angel Divas
Angel Divas

Uyu mugore avuga ko gahunda yo kumenyekanisha umuziki Nyarwanda binyuze mu bahanzi bafashwa gukorera ibitaramo ku mugabane w’I Burayi bigamije gutuma batinyuka bakanamenya ahandi uko bigenda.

Uyu mugore usanzwe ukora ibijyanye no kumurika imideri akabifatanya no gutegura ibitaramo by’abahanzi, mu gihugu cy’u Bufaransa yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki 5 Nyakanga 2023.

Mu bikorwa bimuzanye uretse kuruhuka, agasura igihugu cye yaramaze igihe atageramo harimo no kuganira n’abahanzi batandukanye mu rwego rwo kugira ibyo bumvikana akabasha kubafasha kuzajya kumenyekanisha umuziki wabo no gukora ibitaramo mu Bufaransa.

Akigera mu Rwanda yakiriwe n'ababarizwa mu myidagaduro
Akigera mu Rwanda yakiriwe n’ababarizwa mu myidagaduro

Angel Divas yavuze ko byose bijyana no kuba hari aho umuziki Nyarwanda umaze kugera bitewe n’uburyo abahanzi batandukanye batangiye kwagura ibikorwa byabo bakabigeza ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nishimira ko umuziki Nyarwanda umaze gutera imbere, tumaze kugera ku rundi rwego, iyo ubona ba Bruce Melodie bajya muri Kenya na Nigeria gukora umuziki, tumaze kurenga imipaka, mbona tuzagera no muri Amerika.”

Mu bahanzi yavuze yiteguye guhita aganira nabo harimo Mico The Best, kugirango tariki 12 Kanama 2023 azajye gutaramira I Lyon mu Bufaransa.

Angel Divas avuga ko akigera ku mugabane w’I Burayi, aribwo yatangiye gushaka uko yajya afasha abahanzi bo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba cyane cyane abo mu Rwanda bakajya gutaramira abakunzi b’umuziki batuye mu Bufaransa byumwihariko I Lyon.

Riderman ni umwe mu bataramiye mu Bufaransa
Riderman ni umwe mu bataramiye mu Bufaransa

Muri Gashyantare 2023 nibwo Riderman yerekeje mu Bufaransa aho yari afite igitaramo cyo gususurutsa abakunzi be basanzwe babarizwa muri icyo gihugu.

Abahanzi bamaze kwitabira ibitaramo bitegurwa na Angel Divas, mu mujyi wa Lyon barimo Bruce Melodie, Davis D, Bwiza, Christopher, na Big Fizzo wo mu gihugu cy’u Burundi n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka