Amateka ya Gaposho Ismael wahimbye ‘Dore ishyano re’ mu Bamararungu

Gaposho Ismael, ni umuririmbyi akaba n’umucuranzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo y’amashusho yitwa ‘Dore ishyano re’ yagaragaye kenshi kuri Televiziyo y’u Rwanda ahagana mu 1992.

Gaposho Ismael
Gaposho Ismael

Iyo ndirimbo yayihimbye ari mu Bamararungu, itsinda y’abahanzi n’abacuranzi bagacishijeho kuva mu 1983, barimo ibigugu nka Makanyaga Abdul, Uwamariya Joseph (Salton), Shabani n’abandi.

Nubwo Gaposho ari we wahimbye indirimbo ‘Dore ishyano re’; si we wayiririmbye mu ijwi rye, ahubwo yaririmbwe na mugenzi we nyakwigendera Barume Joseph, hanyuma bagiye kuyishyira mu mashusho kuri televiziyo y’u Rwanda bumvikana ko Gaposho ari we ugomba kuyigaragaramo nka nyiringanzo.

Gaposho ni muntu ki ?

Mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio, Gaposho Ismael yavuze ko yaje mu Rwanda mu 1972 afite imyaka itandatu aturutse mu Burundi, ari kumwe n’ababyeyi be bahunze ubushyamirane bwari bushingiye ku moko iwabo mu Burundi.

Gaposho na Consolée mu ndirimbo 'Dore ishyano re'
Gaposho na Consolée mu ndirimbo ’Dore ishyano re’

Gaposho ati “Byabaye ngombwa ko duhungira mu Rwanda, papa abona akazi kuri banki y’ubucuruzi ya Kigali, hanyuma njya kwiga amashuri abanza kuri Ste Famille. Twabaga mu Kiyovu cy’abakene, ndangije njya kwiga mu iseminari nto y’i Rulindo, ariko mviramo mu mwaka wa nyuma ntarangije, njya mu buzima busanzwe. Mu iseminari ni ho namenyeye kuvuza piano”.

Gaposho akomeza avuga ko iwabo baje kwimukira i Nyamirambo abasha gusubira mu ishuri kuko se yari yaragize amahirwe yo gukora muri banki, ariko arangije kwiga ntiyahise abona akazi. Mu 1983, ni bwo yamenyanye n’abacuranzi bo mu Bamararungu babaga i Nyamirambo asaba uwari umuyobozi wabo nyakwigendera Shabani ko amushyiramo, aramwakira kuko yari azi kuvuza piano no kuririmba.

Mu ndirimbo z’Abamararungu zumvikanamo ijwi rya Gaposho Ismael, harimo Nzamukundira ifaranga, Yvette, taxi n’izindi.

Gaposho yashimishijwe cyane no kuba KT Radio yaramuhaye umwanya nka Nyiringanzo abantu bakabasha kumenya amateka ye nyuma y’igihe kirekire batazi irengero rye, usibye gusa kumubona mu mashusho y’indirimbo ‘Dore ishyano re’.

Gaposho asigaye ari umukinnyi wa filimi
Gaposho asigaye ari umukinnyi wa filimi

Gaposho Ismael ubu ari iwabo mu Burundi, aho yakomeje kuririmba no gucurunga akabifatanya no gukina filime. Imwe mu zo agaragaramo ni filimi y’uruhererekane (serie) yitwa Mugisha iri kuri YouTube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka