Amakimbirane mu bahanzi (Beef) ahatse byinshi

Umuziki ni kimwe mu bihuza abantu benshi, haba mu bawukora ndetse n’abakunda kuwumva.

Ntawashidikinya ko umuziki nyarwanda umaze kugera kuri byinshi byiza, na none ntitwakwirengagiza ko hajya hanabonekamo amahari n’impaka za ngo turwane hagati y’abahanzi.

P Fla na Jay Polly
P Fla na Jay Polly

Ibi bituma umuntu yibaza ikiba kibyihishe inyuma. Ese ni ugushaka kuvugwa mu itangazamakuru cyangwa koko ni urwangano ruba ruhari?

Mu rwego rwo gushaka kumenyakana mu muziki, hari bamwe bahitamo gushaka guhangana na bagenzi babo babinyujije mu ntonganya, kugira ngo babashe kumvwa nk’uko umunyamakuru Asinah Ashanti abibona.

Yagize ati “iyo urebye usanga aribwo buryo bukoreshwa cyane. Nko muri Amerika ho banabikora mu birori, abaririmbyi baterana amagambo ku rubyiniro (stage) ndetse ababakunda bakabafana. Ikindi kandi bituma na ba bandi bavugwa abantu bifuza kumva ibihangano byabo, bityo rero mbona ari inzira yo kumenyekana”.

Umuhanzi Jay Polly avuga ko ubu buryo ari bumwe mu kumenyekanisha ibyo umuntu aba akora mu muziki.

Ati “hari igihe umuhanzi aba ikiri hasi ashaka kumenyekana agashotora uri hejuru ye, nk’urugero umuntu agashaka kumvuga nabi, iyo musubije bihita bimenyekana bityo uwo muhanzi na we akazamuka.”

Hari kandi n’ubundi buryo abahanzi bakoresha hagati ubwabo bagaterana amagambo kugira ngo bavugwe mu bitangazamakuru, urabyumva neza ko bahita bamenyekana.”

Bamwe mu bari bagize Tuff Gang baranzwe no guterana amagambo
Bamwe mu bari bagize Tuff Gang baranzwe no guterana amagambo

Ku ruhande rw’umuhamzi P Fla, we yemeza ko uguterana amagambo ari uburyo bwo kwereka mugenzi wawe ko umurusha, na we yaba ashoboye agafata umwanya akandika indi ndirimbo igusubiza.

Yagize ati “ushotora undi munyamuziki umubwira amagambo n’iyo ataba ari iby’ukuri kugira ngo urebe aho ageze mu muziki, niba akurusha cg umurusha”.

Akomeza yemeza ko ubu buryo bwatangijwe kera hagati y’abahanzi bijyana ya Hip Hop bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo n’iyo mwagiranaga ikibazo muri studio byasabaga ko mwandika imirongo y’indirimbo ikabakiza.

Mu Rwanda hari ingero nyinshi zagiye zigaragara mu bahanzi bagiye bagirana ibibazo by’ubushyamirane mu muziki wabo.

Mu mwaka w’ 2012 hagati ya Jay Polly na P Fla

Aha ni nyuma y’uko itsinda rya Tuff Gang ryirukanye P Fla, hanyuma agahita atangira gushyira mu majwi Jay Polly ko ari we ubyihishe inyuma, bityo P Fla atangira guhimba indirimbo zisebya Jay Polly.

Hagiye habamo gusubizanya mu mirongo hagati y’aba bahanzi, bikaba byaratumye bamenyekana cyane ndetse buri wese yahoraga mu itangazamakuru ashaka gusobanura iki kibazo.

Amakimbirane hagati ya P Fla na Bull Dogg

Aba bahanzi bose bahoze mu itsinda rimwe Tuff Gang, ariko nyuma y’aho batandukaniye buri wese yaririmbaga indirimbo atuka undi. Ibi ku rundi ruhande byatumye indirimbo zabo zamamara.

Manager Alex Muyoboke
Manager Alex Muyoboke

Mu mwaka wa 2013 havuzwe ubushyamirane hagati ya Muyoboke na Nizzo
Uku guterana amagambo byabaye nyuma y’uko itsinda rya Urban boys ryahagaritse Alexis Muyoboke wari umujyanama (manager) waryo.

Umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boys
Umuhanzi Nizzo wo muri Urban Boys

Hahise hatangira uguterana amagambo hagati y’abo bantu bombi aho Muyoboke yavuze ko abasore bagize itsinda rya Urban Boys bashyize inda imbere, yongera kuvuga ko umwe mu bagize iri tsinda (Nizzo) atabashaga kuvugana na we mu rurimi rw’icyongereza.

AMAG The Black na Danny Nanone

Ibi byabaye aho hasohokeye indirimbo ya Danny Nanone yakoranye n’itsinda Active aho bavugaga ku muhanzi Ama G de Black hamwe na Senderi Eric.

Mu guterana amagamo kw’aba bahanzi byatumye iyo ndirimbo ikundwa kandi bongera no kuvugwa mu itangazamakuru.

Mico the Best hamwe na Eric Senderi

Umwaka w’2013 nibwo aba bahanzi bagiye bumvikana baterana amagambo aho buri wese yashakaga kumvisha undi ko amurusha mu muziki.

Ku rundi ruhande, byatumye indirimbo zabo zikurikiranwa, abantu bashaka kumenya urusha undi.

Charly na Nina hamwe na Marina

Marina amaze iminsi yumvikana asa n’ushotora Charly na Nina. Mu bitaramo aheruka gukorera i Rusizi n’i Kigali, hari aho yageraga agasaba abafana guceceka akaririmba aho yavuze amazina ya bariya bahanzi Charly na Nina ariko aho kuvuga amazina yabo neza, bikumvikana asa n’uvuga ‘Shyari na Nyina’.

Habayeho gusabana imbabazi, ariko ku rundi ruhande byatumye bakomeza kuvugwa no kumenyekana.

Marina Debol
Marina Debol

Ibi byo kutumvikana kw’abahanzi aho baterana amagambo (Beef), hano mu Rwanda hari ababikoresha nk’uburyo bwo kuba byabafasha kumenyekana.

Mu yandi mahanga ho hari n’igihe hazamo urwango no guhangana cyane bikaba byaviramo umwe kuhasiga ubuzima.

Uganda havugwa ukutumvikana hagati ya Bobi Wine na Bebe Cool

Ubushyamirane hagati y’aba bahanzi bumaze igihe kirekire, bikavugwa ko bwatangiriye aho bari batuye, kuko umwe yavaga mu muryango w’abakire undi akomoka mu bakene.

Bobi Wine, wiyita umwami wa Getho, yemeza ko umwana wo mu bakire ari we Bebe Cool ntacyo yamurusha mu muziki kuko we atabaye umwana w’umuhanda ngo yirwaneho azamuke.

Bebe Cool we ashinja Bobi Wine kuba mu ndirimbo ze yaragiye yibasira abana n’umugore ba Bebe Cool.

Ubu bushyamirane bwarushijeho gufata indi ntera. Dore ko Bebe Cool asanzwe ashyigikira perezida Museveni, naho Bobi Wine we akaba ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Museveni.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 nibwo aba bahanzi babashije kwicara hamwe ndetse no gusuhuzanya nyuma y’imyaka 15 batavuga rumwe.

Bebe Cool yavuze ko Bobi Wine akwiye gusaba imbabazi.
Ati “kuba yaragiye yibasira umuryango wanjye si byiza, agomba kubasaba imbabazi”.

Bobi Wine ku ruhande rwe yagize ati “Njye ndemera ko kera tukiri bato twakoze ndetse tuvuga ibintu, umwe yibasira undi mu muziki. Ubutumwa bwanjye ku bankunda ndetse n’abamukunda ni uko bareka gushyamirana kuko byangiza Uganda n’abayituye”.

Congo Kinshasa : ubushyamirane hagati ya Papa Wemba na Koffi Olomide

Aba bahanzi bazwi cyane mu muziki w’injyana ya Rumba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ubushyamirane bwabo bwatangiye kera, ku buryo no mugushyingura Papa Wemba hibajijwe impamvu Koffi Olomide atahabonetse.

Byanavuzwe ko Olomide ashobora kuba mu bagambaniye Papa Wemba wapfuye mu buryo butunguranye, ndetse Koffi Olomide ntiyitabira n’umuhango wo gushyingura Papa Wemba.

Hari ibivugwa ko umwe yari yarabwiye undi ko uzapfa mbere y’undi, usigaye atazitabira umuhango wo kumushyingura.

Ibi byo kutumvikana byatangiye mu mpera z’umwaka w’1970 aho Koffi Olomide yari akiri umunyeshuri mu Bufaransa, ariko akundaga n’umuziki. Aho atahiye aje mu biruhuko muri Zaire akaba yarandikiraga Papa Wemba Jules indirimbo.
Aho Koffi Olomide yatangiriye kuririmba ni byo byakuruye ubushyamirane hagati ye na Papa Wemba.

Aba bahanzi bombi batekereje gukorana Album “Weke Up” nk’uburyo bwari kubahuza, nyuma y’igihe kinini bari bamaze batavugana neza.

Mu mwaka w’1990 nibwo Koffi Olomide yagiye azamuka cyane mu muziki aho yageze agakura Papa Wemba ku mwanya w’umuhanzi ukunzwe cyane (Grand Mopao), nyuma yindirimbo yasohoye harimo nk’iyo yise ‘Loi’ na ‘Attentant’.

Mu mwaka w’2015 Papa Wemba Jules Shungu Wembadio yakoze ubukwe, mu batumiwe harimo na Koffi Olomide ariko ntiyabonetse muri ubwo bukwe.

Tanzania: Ubushyamirane hagati ya Ali Kiba na Diamond Platnumz

Aba bahanzi bo muri Tanzania bigeze kuba inshuti zikomeye. Bivugwa ko Diamond yaririmbaga indirimbo za Ali Kiba igihe yishakishaga mu muziki.

Ikibazo cya vuba aha cyumvikanye ubwo mu gitaramo Chris Brown aherutse gukorera muri Tanzania, umuyobozi mu by’amajwi wa Diamond yavuzweho gukuraho micro ya Ali Kiba kuko yarushaga Diamond kuririmba neza.

Biranavugwa ko indirimbo ‘Lala Salama’ yaririmbwe na Diamond yayibye Ali Kiba. Uko guhangana (beef) hagati yabo ngo bituma badashobora kuba bakorana indirimbo (collabo) mu muziki, ariko ibi bikaba biha buri wese gukundwa kuko usanga harakozwe inkuta ku mbuga nkoranyambaga z’abashyigikiye buri muhanzi.

USA : Notorious B.I.G. na Tupac Shakur

Mu mwaka w’1996 hadutse ubushyamirane no guterana amagambo hagati y’umuraperi The Notorious B.I.G. na Tupac Shakur ubusanzwe bari inshuti.

Byaviriyemo Tupac kwicwa bigakekwa ko ari BIG wabigizemo uruhare kuko mu ndirimbo yari yarashyizwe hanze na Tupac Shakur yitwa ‘Hit’Em Up’ Tupac yavugaga ko yabonanye n’umugore wa BIG.

Umuhanzikazi w’umunyamerika Mariah Careh na Eminem

Ibi byabaye nyuma y’uko umuhanzi Eminem ashyize hanze indirimbo yitwa The Warning (2009), aho yavugaga ko yabashije gukorana imibonano mpuzabitsina na Mariah Carey, ariko uyu na we agahakana ko byabaye.

Nyuma, Mariah Carey na we yashyize hanze indi ndirimbo ivuga ko ahubwo uyu mugabo yaba yaratwawe ahubwo n’uburanga bwe akaba yibeshyera ahubwo ashaka kwamamara, indirimbo Mariah Carey ayita ‘Obsessed’.

Icyo byamariye aba bantu bari bahanganye mu magambo ni uko indirimbo ya Eminem ‘The Warning’ yageze ku mwanya wa munani muri US Bubbing Under R&B/Hip-Hop, naho Obsessed ya Mariah Carey yageze ku mwanya wa karindwi.

Uku guterana amagambo hagati y’abahanzi iyo bikoreshejwe neza bifasha benshi mu kwiteza imbere kuko nibwo buryo bwiza bubafasha kubasha gukurikiranwa n’abantu benshi, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku ma radiyo na za televiziyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka