Ama-G The Black, Rafiki, Lil G na bagenzi babo bazataramira muri Zaga Nuty Club
Kuri iki cyumweru tariki 25/08/2013, abahanzi Ama-G The Black, Rafiki, Lil G na bagenzi babo bazataramira abakunzi babo muri Zaga Nuty Club ku Kimisagara imbere ya Maison des Jeunes.
Muri iki gitaramo, aba bahanzi bazaba bari kumwe na bagenzi babo barimo TBB, Gisa, Jack B, Educe, Social, Good Gys n’abandi.
Kuri uwo munsi kandi abanyarwenya (comedians) bazaba bahari hamwe na za mbyino zimaze kumenyerwa nka Karaoke.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 1000. Biteganyijwe ko iki gitaramo kizatangira ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi abakobwa 20 bazahagera mbere bazahabwa icyo kunywa ku buntu.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|