Ali Kiba ntiyemeranya n’abavuga ko yanze gusinyira umugore we gatanya

Ali Kiba, umuhanzi wamamaye muri Bongo Flava (Umuziki wo muri Tanzania), yagize icyo avuga ku bihuha bivuga ko yatandukanye n’umugore we Amina Khalef, akanga kumusinyira impapuro za gatanya.

Ali Kiba ubwo yambikaga umugore we impeta
Ali Kiba ubwo yambikaga umugore we impeta

Ku wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru i Nairobi, uyu muhanzi w’icyamamare yavuze ko gushyira umukono ku mpapuro z’ubutane atari ikibazo kuri we.

Ali Kiba, uri mu bahanzi bamaze ibinyacumi birenga bibiri mu muziki ndetse akamamara mu ndirimbo zitandukanye, ni umwe mu batarakunze kuvugwaho amakuru menshi yerekeranye n’ubuzima bwe bwihariye harimo n’urukundo.

Ubwo yari muri icyo kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe impamvu atakunze kuvugwaho amakuru atandukanye agaruka ku buzima bwe bwihariye nk’abandi bahanzi. Ali Kiba yavuze ko byacitse ku muhanzi asanga rimwe na rimwe bidafite akamaro.

Ati “Rimwe na rimwe hari amakuru meza aba agomba kukuvugwaho, hakabaho na byacitse usanga bidafite akamaro bikanarambirana. Muri ibyo byose rero nta na kimwe muri byo binshishikaza.”

Yakomeje avuga ko rimwe abantu barema cyangwa bagakunda byacitse, nyamara ugasanga nta kamaro bifite uretse gutesha umutwe abantu.

Yakomoje no ku mpapuro za gatanya yasabwe n’umugore we, avuga ko hari ibintu biba bigomba gukemuka, bitagushobokera nk’umuntu ugategereza imbaraga z’Imana, bityo ko kuzisinyaho bitari ikibazo kuri we.

Mu cyumweru gishize, umugore wa Ali Kiba, Amina, yavuze ko abangamiwe no kuba uyu muhanzi akomeje kumutesha agaciro mu buryo bukomeye, mu gihe akomeje kumusaba ko yashyira umukono ku mpapuro z’ubutane akareka gukomeza kumuzirika.

Ali Kiba
Ali Kiba

Mu cyumweru gishize, tariki ya 15 Kamena 2023, Amina yatangaje ko nubwo batandukanye, akomeje guhura n’ibibazo byatewe na Ali Kiba.

Yavuze ko mu gihe batakiri mu rukundo nk’umugore n’umugabo, ndetse akaba ataramuha na gatanya, bikomeje kumugira nk’ingwate yo kuba acyitwa umugore w’undi.

Umuhanzi Ali Kiba wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Cinderella’, ‘Usiniseme’, ‘Nakshi Mrembo’, ‘Hadithi’ n’izindi ari muri Kenya aho yatumiwe gutaramira muri WRC Safari Rally, nyuma akazatangira kuzenguruka iki gihugu mu bikorwa bye bya muzika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka