Alexis Dusabe yateguye igitaramo yise ‘‘Golghotha Vibrant Live Concert’’

Umuhanzi Alexis Dusabe yateguye igitaramo yise ‘‘Golghotha Vibrant Live Concert’’ kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 30/06/2013 ariko isaha n’amafaranga yo kwinjira mu gitaramo ntibiratangazwa.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Alexis yagize ati: “Nshuti zanjye, vuba aha ndabagezaho video clip yanjye ya mbere! mfite amatsiko menshi yo kwamamaza Kristo nkoresha clip video! Ndi kuyitondera rwose peee! Kandi hamwe n’ibyo le 30 juin turi kumwe muri Golgotha Vibrant Live Concert kuri Serena Hotel.”

Bamwe mu bahanzi bazaba baje kwifatanya na Alexis Dusabe harimo Simon Kabera, Dominic Nic, Guy Badibanga na Patient Bizimana.

Poster y'igitaramo ‘‘Golghotha Vibrant Live Concert''
Poster y’igitaramo ‘‘Golghotha Vibrant Live Concert’’

Alexis Dusabe kandi arasaba isengesho kugirango iki gitaramo kizagende neza. Yagize ati: “...Mudufashe gusenga ngo Imana izabane natwe mu buryo bufatika!”

Alexis Dusabe yamenyekanye cyane ku ndirimbo “Umuyoboro”, “Zaburi” n’izindi. Iki gitaramo ‘‘Golghotha Vibrant Live Concert’’ kikaba kiri mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha alubumu ye ya kabiri yashyize hanze yise “Njyana i Gologota”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka