Agafaranga ku isonga ry’ibyo abahanzi bazibukira kuri Guma Guma

Bamwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa Primus Guma Guma Superstar, baravuga ryabagejeje kuri byinshi birimo kubona amafaranga yabafashije gutera imbere mu muziki wabo, kumenyera umuziki wa LIVE ndetse no kubamenyekanisha.

Dream Boyz yatahanye cheque ya miliyoni 24 ubwo yegukanaga Guma Guma mu 2017
Dream Boyz yatahanye cheque ya miliyoni 24 ubwo yegukanaga Guma Guma mu 2017

Ni irushanwa ryategurwaga n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku bufatanye na sosiyete izwiho gutegura ibikorwa by’imyidagaduro East African Promoters.

Bralirwa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, ivuga ko iri rushanwa ryabaga rigamije guhuriza hamwe abahanzi bakunzwe kurusha abandi, ari nako abaritsinda bahabwa ubushobozi n’urubuga bituma umuziki wabo utera indi ntambwe.

Hashize iminsi bivugwa ko iri rushanwa ryahagaze.
Umuhanzi mu njyana ya Hip hop Khalfan, mu kiganiro Sato Concord cya KT Radio cyo kuwa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019, yagize ati “Guma Guma yararangiye ni twe twayirangije. Ntabwo Guma guma izongera kubaho”.

Bamwe mu baryitabiriye bemeza ko ryabafashije mu rwego rw’amafaranga ndetse no kuba babasha gukomeza gukora byiza ngo bashimishe ababakunda, ariko n’impano zabo zizamuke.

Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, umuhanzi watwaye primus Guma Guma ku nshuro ya mbere mu mwaka 2011 yagize ati “kuruhande rwanjye dore ko ari nabwo yari igitangira byatumye mbasha kubona amafaranga nkomeza gukora umuziki wanjye. Binafasha kandi kwerekana ko umuziki dukora ushobora kuba wacurangwa mu buryo bwa live”.

Tom Close niwe wegukanye Guma Guma Superstar ku nshuro ya mbere ahigitse King James
Tom Close niwe wegukanye Guma Guma Superstar ku nshuro ya mbere ahigitse King James

Platini Nemeye umwe mubagize Dream Boyz, itsinda ryatwaye Guma Guma mu 2017, avuga ko hari byinshi bashima iri rushanwa ariko kandi hakaba n’ibyo bagaya.

yagize ati “Iri rushwanwa ryadufashije byinshi mu buryo bw’amafaranga, hari kandi icyabashije kuzamuka. Byari bigoye kwibonera band, ndetse benshi ntawaciye mu ishuri rya muzika. Ntibyari byoroshye kubasha kwitegurira igitaramo cya live”.

Avuga kandi ko iri rushanwa ryatumaga abahanzi bakora cyane nk’abari kurushanwa, bigatuma bakore neza kurushaho gusa ngo hari n’ibyo kunenga.

Ati “Wasangaga abahanzi batareba kure ngo barenze Guma guma. Ndetse ryanashyizeho ikintu kimeze nka standard ‘Nyirantarengwa’ aho wacaga amafaranga bakakubwira bati ayo mafaranga uyasaba ute na Guma guma batayatanga?”

Bruce Melodie watwaye Primus Guma Guma ya 2018 benshi bemeza ko ari iyanyuma, ngo “Nanjye Primus Guma Guma yanfashije kumenyekana, kuko burya iyo uririmbira abantu benshi barakumenya, unamenya uburyo bwo kwitwara imbere yabo kugira ngo ubashimishe. Ku ruhande rwanjye kandi nabashije no gukuramo amafaranga mu gihe negukanaga umwanya wa mbere”.

Iri rushanwa rimaze igihe riri ku isonga ni rimwe muyahuzaga abantu bakunda umuziki nyarwanda, mu gihe cy’amezi atatu ryakorwagamo ryaritabirwaga mu kurebwa, n’abanyamuziki nyarwanda bakamenyekana.

M.C Tino umunyamuziki, akaba n’umushyushyarugamba wakoranye na Guma Guma igihe kinini, asanga ngo guhagarara kwa Guma Guma bibabaje.

Butera Knowless Umugore rukumbi wegukanye iri rushanwa
Butera Knowless Umugore rukumbi wegukanye iri rushanwa

Ati “Primus Guma Guma ni urubuga twese abahanzi duhuriraho kugirango ibihangano byacu bimenyekane, nibyo dukora bikundwe n’abantu.

Na nyuma y’iryo rushanwa ukoresha concert abantu bakabyitabira kuko baba barabonye ibyo ushoboye”.

Umwe mu bakunzi ba muzika witwa Anastase avuga ko guhagarara kwa Guma Guma bibabaje, ati “mu by’ukuri iri rushanwa ryaradushimishaga cyane kuko wabaga umwanya mwiza w’ibyishimo no kwidagadura ku bakunzi ba muzika nyarwanda. Birababaje”.

Bralirwa, yateye inkunga Guma Guma, dore ko yanayihaye izina ry’inzoga yayo, ntiyashatse kugira icyo ivuga kuri aya makuru avuga ko Primus Guma Guma itazongera kubaho ukundi.

Umwe mubashinzwe itumanaho muri Bralirwa yagize ati “Ndumva nta makuru yo gutangaza kuri icyo kintu mfite”.

Umuyobozi wa East African Promoters isanzwe itegura iri rushanwa Boubou Mushyoma, ntiyabashije kugira icyo asubiza ibibazo by’umunyamakuru mu nyandiko, ndetse ntiyitaba na telefone ye.

Zimwe mu mpamvu abantu bavuga ko ziteye Guma Guma guhagarara, ni ukuba Bralirwa itakihariye isoko ry’ibyo kunywa, bityo ngo amafaranga yinjiza ashobora kuba yaragabanutse, ndetse no kuba abahanzi bakunzwe benshi baramaze kuvana ikirenge muri iri rushanwa nyuma yo kuyitwara.

Bruce Melodie niwe washyize akadomo ku bahanzi batwaye Guma Guma
Bruce Melodie niwe washyize akadomo ku bahanzi batwaye Guma Guma

Hari kandi abavuga ko nta mushinga utagira igihe urangirira, bakemeza ko imyaka umunani yari ihagije ku irushanwa nk’iri risaba benshi kurigiramo uruhare ngo hinjire amafaranga, umuterankunga yunguke nyuma yo kuvanamo ayo yakoresheje, ibintu ngo bigenda bikomera uko irushanwa rigenda rimara igihe.

Bimwe mu bihembo abitabiriye Guma Guma bagiye bahabwa harimo igihembo gikuru cya miliyoni zashoboraga kugeza kuri 24 ku muhanzi watwaye umwanya wambere, ndetse n’andi mamiliyoni yagendaga agabanywa abahanzi bagiye batwara imyanya ikurikiyeho, bitewe n’amategeko yagendaga ahindagurika uko ibihe byagendaga bisimburanwa.

Primus Guma Guma yatangiye mu 2011, ikaba akenshi yaratwaga n’agabo uretse inshuro imwe yatwawe n’umugore ariwe Butera Knowless wayitwaye ku nshuro yayo ya gatanu mu mwaka 2015.

Abitwaye Primus Guma Guma, ni Tom Close mu mwaka 2011, King James 2012, Riderman 2013, Jay Polly 2014 na Bruce Melodie 2018, ndetse namatsina nka Urban Boyz 2016 na Dream Boys 2017.

Mu yandi marushanwa mu by’umuziki yafunze twavuga nka Tusker Project Fame ryo muri Kenya, irushanwa ryamenyekanye cyane mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, irushwa ryanatwawe n’umunyarwanda Alpha Rwirangira inshuro zigera kuri ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi ndabona ari inagruka mbi zo kureba hafi, aho bigaragara ko mu keba wa BRALIRWA ariwe SKOL, yinjiriye aho BRALIRWA yari yaranze kunyura, none iraganje. Biragaragara ko ibanga ryo kumenyekana mu Rwanda ari Rayonsport. N’ubu AZAM TV inyunze muri Rayon ikareka kwizirika kuri rukusanya yabona ko itahita igera hose mu gihugu. Naho se kwiriirwa werekana umupira ntabaza kuwureba bahari, uba wibwira ko kuri TV ho bahari?

jjasjhjhdjh yanditse ku itariki ya: 16-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka