Abakunzi b’indirimbo I Bwiza ya Eric Mucyo yakoranye na Jay Polly, amaso yaheze mu kirere

Hashize amezi asaga ane Eric Mucyo afatanyije na Jay Polly bashyize hanze indirimbo yitwa “I Bwiza” ikaba ari indirimbo yakunzwe birenze urugero kubera ubwiza n’ubuhanga ikoranye.

Iyi ndirimbo “I Bwiza” yakozwe na producer Jimmy muri Celebrity Music hagati mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, ariko kubera ukuntu iryoheye amatwi n’ubuhanga ikoranye, abayumvaga bose bahise batangira gusaba amashusho yayo (Video).

Iyi ndirimbo kandi itaramara icyumweru igiye hanze, yari yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga abantu bayihanahana, kandi bemeza ko iri mu ndirimbo nke z’umwimerere kandi zikoranye ubuhanga hano mu Rwanda.

Ku maradiyo anyuranye, iyi ndirimbo yagiye igaragarwaho gukundwa cyane ndetse ikaza no mu ndirimbo nke za mbere mu ntonde zakorwaga muri ibyo biganiro.

Umuhanzi Eric Mucyo na Jay Polly mu kiganiro twagiranye nyuma gato yo kumva iyi ndirimbo n’ukuntu iri gukora ku mitima y’abantu benshi, twifuje kumenya icyo bateganya ku kuba abantu bari gusaba cyane amashusho yayo maze Eric adutangariza ko amashusho yayo atazatinda kugera kubakunzi bayo.

N’ubwo ariko Eric Mucyo yadutangarije ko amashusho y’iyi ndirimbo atazatinda, kugeza ubu hashize amezi arenga atatu iyi ndirimbo isohotse ariko amashusho yayo ntaraboneka nk’uko byari byitezwe.

Nyuma yo kumva ukuntu abantu bakomeza basaba amashusho y’iyi ndirimbo twifuje kumenya icyaba cyaratumye aya mashusho atajya hanze nk’uko byari byaratangajwe naba nyiri gukora indirimbo.

Eric Mucyo yatangarije Kigali Today ko nawe atibazaga ko byageza iki gihe amashusho ataraboneka dore ko yatangiye kuyakora indirimbo imaze igihe gito isohotse.

Yagize ati: “Nanjye byarantunguye, ntabwo ari uko ntifuza kuyibaha, hagiye hazamo utubazo bituma itinda ariko noneho irenda gusohoka.”

Eric yadutangarije ko hagiye hazamo utubazo mu mitunganyirize yayo kuburyo umuntu wari yayitangiye mbere byaje kurangira abihagaritse bituma Eric atangira bundi bushya, kuri ubu iyi ndirimbo ikaba iri gukorwa na Medy Saleh.

Twifuje kumenya igihe noneho yatanga ko yaba yabonetse atubwira ko igihe yari yahawe na Medy Saley izaba yasohokeye cyarenze ariko ko byanze bikunze yenda gusohoka.

Medy Saleh ngo tumubaze igihe abakunzi b’iyi ndirimbo bazabonera amashusho yayo atubwira ko ari mukazi bitakunda ko tuvugana, twongeye kumuhamagara ku munsi ukurikiyeho ntiyitaba telefoni.

Eric Mucyo arakomeza gusaba abakunzi ba muzika ye ndetse n’abakunze by’umwihariko indirimbo “I Bwiza” kwihangana abizeza ko agiye gukora ibishoboka byose indirimbo ikaboneka mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kubera iki amarezo arimake?

LIAS yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka