Abahanzi nyarwanda bahatanira Groove Awards bazamenyekana kuwa gatandatu

Kuwa gatandatu tariki 14/09/2013, nibwo abahanzi b’abanyarwanda bahatanira kwegukana insinzi muri Groove Awards bazamenyekana, urutonde rwabo rukaba ruzamenyekana mu kiganiro abategura aya marushanwa hano mu Rwanda bazagirana n’abanyamakuru.

Ibi ni nyuma y’uko abahanzi bumva babyifuza biyandikishije ndetse na nyuma abanyamakuru bahabwa umwanya wo guhitamo abahanzi babona bakoze neza banabashyira mu byiciro.

Ibyiciro 13 bihatanirwa uyu mwaka:

1.Umuhanzi w’umugabo w’umwaka (Male artist of the year)

2.Umuhanzi w’umugore w’umwaka (Female artist of the year)

3.Korari y’umwaka (Choir of the year)

4.Umuhanzi mushya cyangwa itsinda rishya ry’umwaka (New artist/group of the year)

5.Indirimbo y’umwaka (Song of the year)

6.Indirimbo y’agakiza y’umwaka (Worship song of the year)

7.Indirimbo y’umwaka iri mu njyana ya Hip hop (Hip hop song of the year)

8.Amashusho y’indirimbo y’umwaka (Video of the year)

9.Uhutanya indirimbo z’amajwi w’umwaka (Audio Producer of the year)

10.Itsinda ribyina ry’umwaka (Dance group of the year)

11.Ikiganiro ryo kuri radio cy’Imana cy’umwaka (Gospel Radio show of the year)

12.Umunyamakuru w’umwaka (Radio Presenter of the year)

13.Urubuga rwa gi kristu rw’umwaka (Christian Website of the year)

Groove Awards yashyizweho mu rwego rwo guha ishimwe abahanzi bo mu karere baririmba indirimbo zihimbaza Imana harimo Kenya, Burundi, Rwanda n’ahandi.

Iri rushanwa ritegurirwa mu gihugu cya Kenya ari naho ryatangiriye, rimaze imyaka umunani kuri ubu rikaba ryaraguye amarembo rikaba rizajya ribera no mu Rwanda ku bufatanye na Moriah Entertainment.

Mu mwaka wa 2004 nibwo ryatangiriye mu gihugu cya Kenya ariko mu mwaka wa 2010 nibwo abanyarwanda batangiye guhabwa amahirwe yo kuryitabira.

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwitabira Groove Awards, abahanzi bari bazwi ku izina rya “The Sisters” nibo babashije kuryegukana. Ku nshuro ya kabiri, ryegukanywe na “Blessed Sisters”, ku nshuro ya gatatu ryegukanwa na “Eddie Mico” naho ku nshuro ya kane ari nayo iheruka, ryegukanywe na Alphonse Bahati.

Biteganyijwe ko umunsi nyirizina wo gusoza iri rushanwa no gutanga ibihembo ku bahanzi bazaba begukanye insinzi mu byiciro binyuranye ari ku itariki 13/10/2013, aho bizabera hakaba hataratangazwa.

Marie ClemenceCYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka