Abahanzi bo mu Karere ka Gatsibo bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge

Abahanzi bibumbiye mu itsinda ryitwa "Swagga Slow” ribarizwa mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, bahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bakoresheje impano bifitemo yo kuririmba.

Iri tsinda rigizwe n’abahanzi Kamana Richard bita Kennedy na Uwiringiyimana Ernest, bakaba baramaze kugeza muri studio indirimbo irwanya ibiyobyabwenge, ariko bavuga ko izina ryayo rizamenyekane iri hafi kujya ku mugaragaro.

Baganira na Kigali Today kuri uyu wa 23 Kanama 2013, Kennedy na Ernest bavuze ko bamaze kubona ko ingeso yo gukoresha ibiyobyabwenge ikiri mu rubyiruko rumwe na rumwe biyemeje gushyiraho akabo mu kubirwanya bivuye inyuma.

Kennedy yagize ati: "Twebwe nk’urubyiruko rw’u Rwanda twasanze nta wundi musanzu twatanga mu kurwanya ibiyobyabwenge, twiyemeza gukora indirimbo irimo ubwo butumwa, kuko biri mu bintu bituma umuntu adindira mu iterambere rye bwite n’iry’igihugu muri rusange”.

Ernest na we ati: "Tugomba gufatanya na buri wese ugira uruhare mu kwamaganira kure ikoreshwa ry’inzoga zitemewe n’urumogi, ni yo mpamvu twahimbye iyo ndirimbo kugira ngo dutange umusanzu wacu nk’abahanzi”.

Aba bahanzi bakomeza bavuga ko uku kwezi kwa Kamena kuzajya kurangira igihangano cyabo cyamaze kujya ahagaragara, kikaba gikubiyemo ubutumwa bwo kugaragaza ingaruka mbi ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NGENAGIRANGO MBASABE MUZATEMBERERE MUMASHURI YA 12 YEARS BASIC EDUCATION MUCYARO ,UMWAKA URANGIRA HIGA NKA KIMWE CYAKABIRI CY’ABATANGIYE.UBUBUREZI!ESE UBWOMUZIKO ARIKO BIMEZE?

Alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka