Abahanzi biga muri NUR bakoze ishyirahamwe ribafasha kwiteza imbere

Abahanzi biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bakoze ishyirahamwe rizajya ribafasha kwiteza imbere no gufashanya mu buhanzi bwabo dore ko amasomo ataborohera gukora umuziki uko byagakwiye.

Iryo shyirahamwe bise “NUR Musicians Association” ribafasha gutegura ibitaramo, gushyira hamwe bakora indirimbo ndetse n’ibindi bikorwa mu rwego rwo kwiteza imbere no guteza muzika yabo imbere.

Iri shyirahamwe ryatangiye mu mwaka ushize wa 2012 nk’uko twabitangarijwe na Habineza Janvier uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ghisley akaba n’umuyobozi wungirije w’iri shyirahamwe kandi ngo rikaba rifunguye amarembo ku bahanzi bose bari muri Kaminuza ndetse n’abazaza kuhiga nyuma.

Umuhanzi Ghisley akaba n'umuyobozi wungirije w'iri shyirahamwe “NUR Musicians Association”.
Umuhanzi Ghisley akaba n’umuyobozi wungirije w’iri shyirahamwe “NUR Musicians Association”.

Kuva ryatangira, iri shyirahamwe ritegura ibitaramo binyuranye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bakaba banafite gahunda yo kuzagera no mu tundi duce tw’igihugu biyereka abakunzi babo mu bitaramo binyuranye bazajya baba bateguye.

Iri shyirahamwe kandi riherutse gukora indirimbo bise “Ceka Umuziki” ikaba ikoze mu njyana ya Afrofusion (injyana ya Kinyafurika (Afrobeat) ivanze na Reggae).

Muri iyi ndirimbo, bagira bati : “Ni ngombwa birakwiye, urebye nicyo gihe n’imvugo ni ingiro, nyamara niryo shingiro ryo kuvuga bakumva muri rya jwi riranguruye ryo gukora bizima mu nzira nziza iboneye. Ni hepfo ni iruhande abo bose ni bande? Ni babandi bizewe bajya kuminuza, ni hahandi hatatu egera wumve neza n’ubwuzu n’ineza...”

Mu nyikirizo bagira bati: “mbere n’inyuma hanjye mama ndabona ibintu byakaze, impande n’impande ibizungerezi ndabona bizunguza, ceka sha heeeee ceka heeee nge ndabona biceka ceka sha heeeee ceka heeee nge ndabona biceka ceka sha heeeee ceka heeee nge ndabona biceka”.

Iyi ndirimbo kandi ngo bayikoze kugira ngo berekane ubumwe buri hagati yabo. Ghisley yagize ati: “Ni indirimbo twakoze dushaka kwerekana ubumwe buri hagati y’abahanzi bo muri kaminuza (NUR) ndetse twanayikoze dushaka kwerekana ko n’ubwo tuba turi kwishuri amasomo yaradutwaye, nk’abahanzi tunyuzamo nyuma y’amasomo tugakora umuziki...”.

Abahanzi bakoze indirimbo "Ceka Umuziki".
Abahanzi bakoze indirimbo "Ceka Umuziki".

Abahanzi bose bagize “NUR Musicians Association” ntabwo bashoboye kuririmba muri iyi ndirimbo. Adusobanurira impamvu yabyo, Ghisley yagize ati: “Iyi ndirimbo twayikoze turi abahanzi batandatu n’ubwo hari abandi bahanzi batabonetsemo biga muri kaminuza bitewe n’umwanya ariko turacyafite izindi projets nyinshi kandi buri wese nk’umuhanzi akazazibonamo”.

Abahanzi babashije kuboneka muri iyi ndirimbo ni Ghisley wamenyekanye mu ndirimbo “Africa” yakoranye na Mani Martin, hakaza Djadizzo, Gangstar Fim, Boni Buranga, G Bruce n’umuraperi bita Neto.
Iyi ndirimbo yakorewe muri Celebrity Music hamwe na Producer Jimmy.
Batangiye kuyikora tariki 21.8.2013 irangira tariki 19.9.2013.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza cyane kuba bashyize hamwe bizabafasha. iyindirimbo narayumvishe ni nziza cyane irikurwego rwindirimbo
nziza zirigusohoka muriyiminsi.big kuri producer wayikoze, reka twitegeko ibutare hagiye kongera guturuka abahanzi bakomeye nkuko byahozeho kera

ange yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka