Abahanzi bavome mu bukungu bw’Umuco n’Umurage wacu - Amb. Masozera

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco burahamagarira abahanzi kuvoma mu bukungu bw’umuco n’umurange nyarwanda, kugira ngo bifashe ibihangano byabo kurushaho kugira umwimerere Nyarwanda.

Intebe y'Inteko y'Umuco Amb. Robert Masozera
Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera

Ubwo hatangizwaga irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu tariki 03 Ugushyingo 2023, Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera, yavuze ko ari byiza ko habaho abahanzi bazamuka bafite n’impano, ariko kandi ngo ni ingenzi ko bubakira inganzo yabo ku muco.

Yagize ati “Ni byiza ko tugira abahanzi bazamuka bafite n’impano, ariko turanabakangurira kuvoma mu bukungu bw’umuco n’umurage wacu, kuko ubona y’uko ibihangano byinshi bisohoka, usanga tucyinjirirwa cyane n’ibyaturutse hanze, ugasanga turiganye.”

Akomeza agira ati “Jye numvaga nifuza gusaba abahanzi turimo guherekeza, guteza imbere ibihangano Nyarwanda, ariko wenda ukaba wakongeramo n’ibindi wakuye hanze.”

Ibisa n’ibi kandi Amb. Masozera yari yabigarutseho tariki 27 Ukwakira 2023, ubwo Inteko y’Umuco yatangizaga imurika ry’umuziki gakondo w’u Rwanda.

Icyo gihe yavuze ko nubwo umuziki Nyarwanda urimo kugenda utera imbere, ariko ucyugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo kubura ubushobozi n’ibindi, hamwe no kuba benshi mu bahanzi baririmba biganye iby’ahandi kandi u Rwanda ubwarwo rukungahaye ku mwimerere wabafasha.

Amb Masozera avuga ko nubwo hari ibyateye imbere, hari ibintu bine abona kuri ubu bihangayikishije cyane Inteko y’Umuco ahagarariye.

Ati “Icya mbere abanyamuziki iyo muganiriye icyo bakubwira ni ukutabona aho bakura amafaranga yo kwifashisha mu bikorwa byabo, mu bindi bihugu bagira ikigega twebwe ntacyo turagira, gusa kirimo gutekerezwaho.’’

Amb. Masozera yanakomoje ku kuba abahanzi bugarijwe n’ikibazo cy’ibikorwa remezo, kuko, usanga abanyempano batabona aho bajya kwitoreza cyangwa gutyaza impano zabo, cyane hanze y’Umujyi wa Kigali.

Aha akaba yaravuze ko ahashobora kuboneka ibyo bikorwa remezo, abahanzi bashobora kwifashisha hanze y’Umujyi wa Kigali ari i Musanze na Rubavu n’ahandi hacye cyane.

Amb. Masozera yanavuze ko harimo gutekerezwa uko habaho irindi shuri rya muzika.

Yagize ati “Turifuza ko habaho andi mashuri tugendeye ku musaruro ishuro rya muzika ry’i Muhanga ririmo gutanga.”

Tariki 27 Ukwakira 2023 nibwo Inteko y’Umuco yatangije imurika ry’umuziki gakondo u Bubiligi bwasubije u Rwanda mu 2021, rikazasozwa ku wa 26 Mutarama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka