Abahanzi b’injyana nyafurika bazasusurutsa abantu muri “Le Must Pub” hamwe na Dj Adams

Kuri uyu wa kabiri tariki 10.12.2013, abahanzi nyarwanda bakora injyana nyafurika harimo Eric Mucyo n’abandi, bazataramira abakiriya bazaba bari muri “Le Must Pub” aho bazaririmba injyana nyafurika bari kumwe na Dj Adams ari nawe utegura iki gikorwa.

Mu kiganiro na Aboubakar Adam uzwi ku izina rya Dj Adams, yadutangarije ko kuri uyu mugoroba hazaba hari n’abandi bahanzi benshi.

Dj Adams yagize ati: “Hari na live band icuranga inyafurika hamwe n’abandi bahanzi bazwi muri izo njyana mu Rwanda nka Eric Mucyo uzwi mu ndirimbo i Bwiza n’abandi”.

Iki gitaramo kiratangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira ari ubuntu. Adams kandi yadutangarije ko iyi gahunda izahoraho buri kuwa kabiri mu cyo yise “African Nights with Adams”.

“African Nights with Adams” izajya irangwamo injyana nyafurika muri rusange n’injyana nyarwanda by’umwihariko.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Le must pub araturimira aba clients bayo kuruyu wa gatandatu taliki 9/8 ko hari Icyo bise AFRICAN NIGHT aho kuza Wambaye kinyafurika uhabwa ikinyobwa cyubuntu!muze dushyigikire umuco wacu!!

le must yanditse ku itariki ya: 9-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka