Abagize itsinda rya ‘Boys II Men’ bageze i Kigali (Amafoto)

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 26 Ukwakira 2023, nibwo babiri mu bagize itsinda rya ’Boys II Men’ bageze i Kigali, aho baje mu gitaramo cy’amateka bazakorera muri BK Arena.

Aba bahanzi baje mu Rwanda mu rwego rw’ibitaramo bafite bizenguruka ibihugu bitandukanye, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, umurwa wa Kigali ariwo utahiwe aho bazataramira muri BK Arena.

Iri tsinda ry’abagabo batatu, ariko abageze mu Rwanda akaba ari babiri gusa, biteganyijwe ko mugenzi wabo usigaye agera i Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Igitaramo cya Boys II Men, kigiye kubera mu Rwanda kiri mu bihenze cyane, kuko itike y’amafaranga menshi yari yashyizwe ku bihumbi 100 ndetse igitangaje ni uko ariyo yamaze gushira ku isoko.

Hari kandi iy’ibihumbi 75Frw ndetse n’iy’ibihumbi 50Frw ariyo ya make ku bazitabira iki gitaramo, iri tsinda rizafatanya na Andy Bumuntu. Hari akarusho kuko abakoresha amakarita ya BK Prepaid Card bashyiriweho igabanyirizwa rya 30%.

Boys II Men, ni itsinda rikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ritangizwa bigizwemo uruhare na Nathan Morris ndetse na Marc Nelson, batangiye baririmbana biga mu mashuri yisumbuye.

Nyuma nibwo baje kwihuriza hamwe n’abandi maze bashinga itsinda ryari rigizwe na Nathana Bartholomew [Nathan Morris], Marc Nelson, Michael Sean McCary [Michael Mcary], Shawn Patrick Stockman [Shawn Stockman] ndetse na Wanyá Jermaine Morris [Wanya Morris].

Kugeza ubu iri tsinda risigayemo batatu gusa kuko mu 2003, McCary yarivuyemo kubera ibibazo by’ubuzima, naho Marc Nelson ayoboka inzira yo gukora umuziki ku giti cye.

Ni itsinda ryamamaye mu ndirimbo zirimo ‘End of the road’, ‘I will make love to you’, ‘On bended knee’, ‘A Song for Mama’ n’izindi nyinshi.

Rifite ibikombe bine bya Grammy Awards, birindwi bya Soul Train Music Awards, icumi bya American Music Awards n’ibindi byinshi.

Reba indirimbo End of the road ya Boys II Men:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka