Abagize “Active” ngo baraharanira kugeza Muzika Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga

Abasore batatu b’Abanyarwanda bagize itsinda ry’abaririmbyi ryitwa “Active” batangaza ko mu buhanzi bwabo baharanira gukora cyane kugira ngo bazageze Muzika Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mugiraneza Thierry uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tizzo, Sano Derek ndetse na Mugabo Olivier uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Olivis, bavuga ko usanga ibihangano bya benshi mu baririmbyi bo mu Rwanda b’iki gihe bitarenga imbibi z’u Rwanda ngo bigere mu mahanga naho babimenye bityo icyifuzo cyabo akaba ari uko Muzika Nyarwanda yajya icurangwa ku maradio cyangwa se ku mateleviziyo akomeye mpuzamahanga.

Derek agira ati “Ikintu twifuza kugerageza ni ukugira ngo byibuze dukure uyu muziki mu Rwanda, muri Tanzaniya bage bavuga bati ‘ehhh tuzi runaka wo mu Rwanda’. Niyo bitaba twebwe ariko byibuze bagenzi bacu nibumva ko dufite uwo mutima wenda nabo bashobora kuwugira.”

Uyu musore akomeza asaba Abanyarwanda gukunda umuziki w’Abaririmbyi bo mu Rwanda ngo kuko ari byo bizatuma ugera mu mahanga.

Agira ati “Ikintu cya mbere twifuza turashaka ko Abanyarwanda, abakunzi b’umuziki Nyarwanda, bashyira hamwe mu gukunda umuziki wabo. Nibakunda umuziki wabo ndatekereza ko natwe ubwacu tuzahora tuvuga tuti ‘ehh reka dushake ikintu gituma ba bantu bakunda umuziki wacu, tubazanira ikintu cya hatari.”

Abasore batatu bagize itsinda ry'abaririmbyi Active bavuga ko baharanira kugeza muzika Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Abasore batatu bagize itsinda ry’abaririmbyi Active bavuga ko baharanira kugeza muzika Nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Iri tsinda rikorera umuziki mu mujyi wa Kigali ryizeza abafana baryo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko ribahishiye ibyiza byinshi mu gihe kiri imbere. Aba basore uko ari batatu bamaze amezi agera kuri atanu bakorera hamwe nk’itsinda rya Muzika. Mbere batarishyira hamwe buri wese yari umuririmbyi ku giti cye.

Kuba barihurije hamwe ni mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga bityo bagakora muzika ifite ingufu kurushaho dore ko ngo n’ubusanzwe bari basanzwe ari inshuti bakorana bya hafi; nk’uko babitangaza.

Tariki 11/01/2014 ubwo “Active” yasusurutsaga ab’i Musanze bari bitabiriye ibirori byo gutora nyampinga uzahagararira Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2014, yatangarije Kigali Today ko mu gihe cy’amezi atanu imaze ikora muzika, imaze gushyira ahagaragara indirimbo eshanu za “Audio” ndetse na “Video” z’indirimbo enye.

Aba basore bamenyekanye cyane ku ndirimbo yabo yitwa “Udukoryo” bafatanyijwe na Danny umuraperi wo mu Rwanda. Iyi ndirimbo ikimara kujya ahagaragara abantu ntibayakiriye kimwe kubera amagambo aba basore bakoresheje bayiririmba.

Bamwe mu bakunzi ba Muzika Nyarwanda bumva ko amagambo aba basore bakoresheje yaba ari ugusebanya cyane ko baririmba bazimiza basa naho hari bimwe mu byamamare byo mu Rwanda baba bari gusebya.

Gusa ariko abasore bagize “Active” bavuga ko bahimba iyo ndirimbo ngo bagendeye ku bintu byavugwagwa cyane mu makuru y’ibyamamare muri icyo gihe. Ngo nta kindi bari bagambiriye. Ngo nta cyamamare na kimwe bashakaga gusebya cyangwa guharabika.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka