Ababeramuco bashyize hanze indirimbo yabo bise “Zaninka”

Itsinda ricuranga mu bicurangisho gakondo rimaze kumenyekana ku izina ry’Ababeramuco, ryashyize hanze indirimbo yabo bise “Zaninka” ikaba ari indirimbo ya cyera y’umusaza Mushabizi basubiyemo, uyu musaza nawe akaba ari umwe mu bagize iri tsinda.

Itsinda Ababeramuco rifite gahunda yo gusubiramo indirimbo zabo za cyera zagiye zimenyekana cyane zikanakundwa kubera ko uburyo zari zikoze cyera bitakorohera abifuza kuzitunga kuko uburyo zabaga zikoze ari Radiyo Rwanda yagendaga igafata amajwi bari kuririmba bikarangirira aho.

Ikindi kandi ngo mbere zari zicurangishijwe igikoresho kimwe ariko ubu bashyiramo ibicurangisho gakondo byose cyangwa se hafi ya byose bitewe n’ibyo bumva bikenewe mu ndirimbo nk’uko tubitangarizwa na Eric, umujyanama w’iri tsinda.

Ababeramuco.
Ababeramuco.

Ababeramuco rero kubera uburyo basanze zifite byinshi zakwigisha cyangwa se zanungura n’urubyiruko tutibagiwe n’abazikundira uburyohe n’ubuhanga zikoranye, batekereje kuzitunganyiriza muri studio kugira ngo uzifuza azibone ku ma CD.

Kugeza ubu indirimbo zabo za cyera bamaze gusubiramo harimo “Candali” na “Zaninka” ndetse n’izindi ebyiri zarangiye ariko batarashyira hanze. Mu ndirimbo nshyashya bamaze gushyira hanze harimo izwi ku izina rya “Umuzi wa Byose”.

Izi ndirimbo zose barimo kuzitunganyirizwa na Producer Jimmy muri Celebrity Music iherereye mu Gatsata, uyu Jimmy akaba azwiho cyane cyane gutunganya neza ibihangano by’injyana gakondo.

Umusaza Mushabizi.
Umusaza Mushabizi.

Itsinda Ababeramuco kandi ngo rifite gahunda yo kwigisha urubyiruko umuco gakondo ndetse n’ubuhanzi gakondo batibagiwe n’ibicurangisho gakondo. Bakorera Nyarutarama hafi y’aho isosiyete ya MTN ikorera. Uwabakenera cyangwa se afite ibindi bisobanuro yabahamagara kuri 0788514177 cyangwa kuri tigo 0725520312.

Dore amagambo agize indirimbo “Zaninka” y’Ababeramuco:

Ref:Nyina yaramubwiye YEWE ZAN’INKA) ngaho kenyera ugende (YEWE ZAN’INKA) untahirize abo usanze (YEWE ZAN’INKA) ubane n’umuryango (YEWE ZAN’INKA) utoneshe MUNYURAREMBO (YEWE ZANINKA) uru mwari washatse neza i Kiramuruzi ,igendere murugwiro (YEWE ZANINKA)

1. Zaninka akiri muto (yewe ZANINKA) yakundaga ababyeyi(YEWE ZAN’INKA) naho yajyaga hose(YEWE ZAN’INKA) akahasiga umusanzu (YEWE ZAN’INKA) ntasame ngo asamare (YEWE ZAN’INKA) igihe cyo kujya iwabo(YEWE ZAN’INKA) nyina yaramubwiye (YEWE ZAN’INKA) ati ugiye ngukunda (YEWE ZAN’INKA) ntuntere umugongo mpetse umungogoro,aragiye umukunzi wacu ZANINKA.

2.Zaninka amaze kubyara yabonye incuti abavandimwe nimiryango barakoranye baza kumutaramira yo kabaho natwe twese kdi twari duhari turindiriye ako kana kakaziranenge,sangwa rugori rwera (YEWE ZANINKA)

3. Yarafite umuturanyi w’umugome washakaga ako kana ngo akamuvutse ariko zan’inka we yarenzagaho akamuha umutero ngo acururuke ndetse n’urwagwa rwashya akamutumira ariko kuneza umwanzi yewe birarushya.Gira umutima mwiza yewe zan’inka.

Ababeramuco hano bari kumwe n'umujyanama wabo ndetse na Producer Jimmy ubatunganyiriza indirimbo muri Celebrity Music.
Ababeramuco hano bari kumwe n’umujyanama wabo ndetse na Producer Jimmy ubatunganyiriza indirimbo muri Celebrity Music.

4.Umunsi umwe zaninka yagiye ku isoko asiga akana munzu yegetseho ahuye n’umugabo wikoreye impu ati mubyeyi mwiza ko unteye ishavu yewe mugore mwiza ndumva mfite igishyika dore uriya mutindi ukumanukiye agutwaye umuryango aranze arakunyaze,zaninka agirubwoba asubira inyuma ubwo.

Ajyeze imihura ahindukiye yibukako yasize yahuye ihene azicyuye asanga umwana asaza imijyeri ndetse murako kanya aba ararinaze maze zaninka intimba iramusaza, kdi n’umugabo we yarari kw’itabaro, atangira kubabara arira agirati se mandwa za mama umwana azize iki ase mandwa za data umwana azize iki? ese mandwa murinzi umwana azize iki?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka