Urupfu rw’umuhanzi Jules Vivant rukomeje gushegesha imbaga

Nyuma y’umunsi umwe umuhanzi Kamuzinzi Jules Vivant yitabye Imana, abavandimwe be, abamuzi, abamukunda n’abo biganye bakomeje gushegeshwa n’urupfu rwe rwaje rutunguranye.

Uyu muhanzi yitabye Imana ku wa kabiri tariki 18.2.2014 azize impanuka y’imodoka ubwo yari ku Rusumo mu Ntara y’Iburasirazuba. Yitabye Imana ku munsi w’amavuko ye ubwo yari yujuje imyaka 29.

Nyuma y’uru rupfu rwababaje rukanatungura benshi, ubutumwa bw’akababaro burakomeza gucicikana ku rubuga rwa facebook n’ahandi mu rwego rwo kwihanganisha umuryango we ndetse no kugaragaza agahinda ko kumubura.

Kamuzinzi Jules Vivant yitabye Imana ku munsi we w'amavuko tariki 18 Gashyantare.
Kamuzinzi Jules Vivant yitabye Imana ku munsi we w’amavuko tariki 18 Gashyantare.

Bamwe mu basanzwe bazwi muri muzika nyarwanda bagaragaje agahinda harimo Ally Soudy, umuhanzi usigaye aba muri Amerika akaba yaranahoze ari umunyamakuru kuri radiyo Isango Star mu kiganiro Sunday Night, akaba n’umwe mubashinze Ikirezi Group itegura Salax Awards yagize ati: “Urupfu!!!Gusa narwo ni ishuri Imana yaduhaye.....Twese nirwo rugendo......RIP Viva....”.

Lick Lick waniganye n’umuhanzi Vivant, we yavuze ko atabyumva kandi atabyemera ukuntu Vivant yaba yitabye Imana kandi baheruka kuvugana kuri Saint Valentin ndetse Lick Lick anemeza ko Vivant azongera akamuhamagara kuri telephone mu minsi yavuba.

Yagize ati: “Njyewe ntabwo nabyemera ko yapfuye kubera ko navuganaga na we kuri Valentine day… Vivant twariganye, twarakuranye, twarakoranye, twararirimbanye.Ubuse navuga iki? buriya azongera amvugishe tu! Njyewe ntabwo nabyemera kuva cyera ntabwo mbyemera!Ntabwo aribyo tu!”.

Umuhanzi Kamuzinzi Jules Vivant uzwi nka Vivant.
Umuhanzi Kamuzinzi Jules Vivant uzwi nka Vivant.

Umwe mu nshuti ze yagize ati: “Kamuzinzi Jules Vivant, uragiye koko??? twarimo duchata icyumweru gishize. c’était ton anniversaire le 18/02 none ni naho utashye Vivant wanjye Uwiteka aguhe iruhuko ridashiraaa nzagukumbura n’ibiganiro byawee duseka tujya inama. RIP”

Niyonzima Eliel Sando uzwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda nawe yagize ati: “Rest in Peace Kamuzinzi Jules Vivant! accident iranze itumye utabaruka! gusa wari inshuti nziza kukwibagirwa ntibishoboka mu gihe wanaturirimbiye indirimbo twakunze wafatanyije na Bably yitwa nawe icyawe kizitabirwa, ijwi ryawe ryiza mu ndirimbo n’ukuntu wakundaga kunsetsa sinzabyibagirwa... i’m speachless!!!”

Kamuzinzi Jules Vivant yamenyekanye aririmba mu ndirimbo “Isezerano rya cyera” ya Bably aho ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo (Chorus).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

RIP TO U GUY EVEN IF IDONOT KNOW BUT IT SEEMS YOU WERE FAMOUS AND WE ACTUALLY HAVE A LESON TO YOUR DEATH MAY GOD SHELTER YOUR SOUL.

KAMANZI yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

vivant wabanaga neza Imana ikwakire mubayo wabaye rugero

Rukundo aime yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

r.i p nubwo nari nkuzi yr death is very stranger man,so sad what chock,what sorrow,oh God nibihangane mumiryango.we shall meet again.

cloudy yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

r.i p nubwo nari nkuzi yr death is very stranger man,so sad what chock,what sorrow,oh God nibihangane mumiryango.we shall meet again.

cloudy yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Dukomeje gushimira mwe mwese uko mukomeje kudufata mu mugongo kandi biradukomeza. Imana ibahe umugisha.

Umuryango wa Nyakwigendera turasaba abahanzi bose yafatanyije nabo mu ndirimbo ko badufasha bakatubonera copies zazo. Muzaba murushijeho kuduhumuriza.

Maman wa K Jules Vivant

Iribagiza Beatha yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Viva R.P.I Imana ikwakire mubayo kandi watubereye urugero utwigisha kubana nabantu

Uwiringiyimana aimable yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Vivant biragoye kuva muntekerezo z’abakuzi nubwo n’abatakuzi ugiye batakumenye gusa Imana yo mu ijuru izongere iduhuze nawe

Dada yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka