Uncle Austin ngo ari mu maboko ya polisi azira gutanga sheki itazigamiwe

Umuhanzi uririmba injyana ya Afrobeat akaba n’umunyamakuru kuri KFM, Uncle Austin, biravugwa ngo ari mu maboko ya polisi azira sheki y’amafaranga 500 000 itazigamiwe yahaye uwamufashije mu kugura imodoka ye yo mu bwoko bwa Benz.

Nyuma yo gukora ibyo, ngo yageretseho no gusuzugura inzego z’umutekano inshuro zose yatumizwagaho ngo abe yasobanura ibyo aregwa haba mu bushinjacyaha no mu bugenzacyaha.

Biranavugwa kandi ko ku wa mbere tariki 06/01/2014 ubwo yafatwaga yashatse kwishyura aya mafaranga ariko biba iby’ubusa kuko ikirego cyari cyamaze gutangwa.

Ntabwo kugeza ubu turashobora kuvugana na Uncle Austin ndetse n’inzego za polisi zimufite, ariko umunyamakuru Jean Paul Ibambe yavuganye n’umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Urbain Mwiseneza amuhamiriza ko Uncle Austin afungiye kuri station ya polisi Kicukiro.

Nk’uko bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ku ngingo ya 373, Uncle Austin aramutse ahamwe n’icyaha, ashobora gufungwa hagati y’imyaka 2 n’imyaka 5 ndetse akishyura ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshuro 5 kugera ku 10 ayo yatanze kuri sheki itazigamiye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyo bibere abandi bose urugero

Alias yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka