Umurundi Hope niwe wegukanye irushanwa rya TPF 6

Umurundi Hope Irakoze w’imyaka 25 niwe wegukanye irushanwa rya Tuster Project Fame (TPF) ku nshuro yaryo ya gatandatu tariki ya 8.12.2013 ahabwa amafaranga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’uko byari biteganyijwe ko hazasezererwa umuhanzi umwe ku wa gatandatu, umunsi ubanziriza isozwa ry’iri rushanwa, hasezerewe abahanzi babiri, Patrick Nyamitali na Nyambura wo muri Kenya.

Hope nawe ku ruhande rwe yabaye nk’utunguwe cyane kuko akimara guhamagarwa nk’uwegukanye iri rushanwa yahise yitura hasi araryama amera nk’uri mu nzozi.

Hope ashyikirizwa cheque ya 5,000,000 shs.
Hope ashyikirizwa cheque ya 5,000,000 shs.

Hope yegukanye insinzi ayitwaye bagenzi be bari basigaye bahanganye aribo Daisy wo mu gihugu cya Uganda, Hisia wo muri Tanzaniya na Amos na Josh bakomoka muri Kenya.

Bibaye ku nshuro ya mbere umuhanzi uturuka mu gihugu cy’u Burundi yegukana iri rushanwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka