Umunyamakuru Dj Adams yagizwe umwere

Dj Adams nyuma yo kuregwa icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka 18 akajyanwa mu nkiko mu mpera z’umwaka wa 2011 yagizwe umwere.

Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, saa kumi n’igice ubwo Dj Adams yari amaze gusomerwa urubanza, yahise atubwira ko afite ibyishimo byinshi bitewe no kuba yagizwe umwere.

Dj Adams yagize ati: “ubu mfite ibyishimo birenze cyane ubu nabaye umwere imbere y’Imana n’imbere y’amategeko, ni ukumfasha gushimira Imana!”.

Dj Adams abaye umwere nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2011 yajyanywe mu nkiko nyuma agasabirwa gufungishwa ijisho. Mu kwezi gushize kwa gatanu nibwo uru rubanza rwe rwari rwongeye gusubukurwa none yabaye umwere.

Bivugwa ko Dj Adams yasambanyije umukobwa mu mwaka wa 2011 akanamutera inda kuva ariko kuva icyo gihe ntiyigeze abyara.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka