Umuhanzi wa Gospel uririmba urukundo nta cyaha kirimo - Auddy Kelly

Auddy Kelly Munyangango avuga ko kuba umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yaririmba urukundo ari nta cyaha kirimo mu gihe yaba aririmba urukundo Imana yadushyizemo.

Uyu muhanzi uri kugaragaza ubuhanga cyane muri iyi minsi yadutangarije aya makuru nyuma y’igihe gito ashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise “Nkoraho Mana”.

Benshi mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’abahanzi baziririmba bibaza ko kuririmba indirimbo z’urukundo ku muhanzi wa Gospel ari icyaha aho babonako aririmba iby’isi.

Ibi benshi babivuga baba bavuga ko kuririmba urukundo ari ukuririmba indirimbo z’isi mu gihe hari ababona ko uramutse uririmbye urukundo Imana yaduhaye waba utanze umusanzu mwiza mu kurinda abantu ubusambanyi n’ibindi byaha bibuturukaho.

Auddy Kelly.
Auddy Kelly.

Hari abibaza bati “Ese umuhanzi usenga uzi Imana nataririmba urukundo akaruharira ab’isi (nk’uko babita) kandi batazi urukundo Imana iduhamagarira gukunda, abantu bazamenya urukundo ruzima gute?”

Auddy Kelly rero nawe ku ruhande rwe asanga abahanzi ba Gospel bakwiriye kuririmba urukundo mu gihe baririmba urukundo ruganisha abantu mu cyerekezo cy’urukundo Imana yadushyizemo kuko ari nta muntu udakunda.

Yagize ati: “...yego, numva nta cyaha mu gihe byaba biganisha abantu mu cyerekezo cy’urukundo Imana yadushyizemo...ku ruhande rwanjye nsanga mu buzima nta muntu udakunda cyangwa ngo abure umukunda, urukundo ni ikintu gikomeye udashobora guhagarika, n’aho utaruririmba wisanga waruguyemo mu buryo nawe utazi,

kuri njye kururirimba ni uko ruhari, gusa hari n’urundi bita urukundo ariko ruganisha ahabi, gusa njye ndirimba urwo Imana yaremye mu muntu ndavuga urwo yashyize muri Adam na Eva bakiremwa ....”.

Auddy Kelly arimo gutegura albumu ebyiri zirimo ifite indirimbo zihimbaza Imana.
Auddy Kelly arimo gutegura albumu ebyiri zirimo ifite indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu muhanzi usanzwe aririmba indirimbo zisanzwe (secular) ari gutegura alubumu ebyiri iy’indirimbo zo mu buzima busanzwe (secular) ndetse n’iy’indirimbo zihimbaza Imana (gospel) zombi zikaba zizajya ahagaragara mu gihe kitarambiranye.

Yakomeje adutangariza ko yahisemo gukora alubumu y’indirimbo zihimbaza Imana kuko asanga mu buzima bwa buri munsi dukenera Imana. Yagize ati: “mbona ko mu buzima bwa buri munsi dukeneye Imana nkumva ko gukora album ya secular gusa bidahagije...”.

Auddy amaze kugira indirimbo eshanu zose hamwe. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo ze nka “Ndakwitegereza”, “Usa Neza” n’izindi.
“Nkoraho Mana” ikaba ari yo ndirimbo ye ya mbere igiye hanze mu ndirimbo zizajya kuri alubumu ye y’indirimbo zihimbaza Imana akaba anatekereza kuzaba ari nayo yitirira iyo alubumu hatagize igihinduka.

Auddy Kelly ngo akomeje umuco nyarwanda.
Auddy Kelly ngo akomeje umuco nyarwanda.

Kuri ubu Auddy ari gutegura imishinga itandukanye harimo amashusho y’indirimbo ze yitegura kugeza ku bakunzi ba muzika ye ndetse n’izindi ndirimbo nshya.

Auddy yashoje ikiganiro twagiranye ashimira abantu bose bamufasha muri muzika ye ndetse no mu bindi ababwira ko atazigera abatenguha.
Yagize ati: “...ndakomeje umuco nyarwanda mu bihangano byanjye kandi nshimira buri wese wifuriza Auddy gutera imbere...”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Auddy ibyo avuga ni ukuri, ahubwo iyaba abantu bose bamenyaga urukundo ruzima!twagira isi yo kwifuzwa iteka!

sandra yanditse ku itariki ya: 13-07-2013  →  Musubize

nafashe umwanya nsoma iyi nkuru numva hari byinshi nigiyemo kandi byubaka ndashimira uyu muhanzi Auddy kandi akomeze aduhe injyana z’umuco indirimbo ye ndakwitegereza ifit umwihariko n’umwimerere w’iwacu kandi ujyanye n’ibihe turimo, so nakora na gosplel azaba arenze kuba umuhanzi ahubwo n’umukozi w’Imana. murakoze.

Liliane karenzi yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Auddy ibyo avuze ndemeranya nawe 100% dukeneye urukundo rutuganisha muri destin Imana idushakamo

Aline yanditse ku itariki ya: 5-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka