Umuhanzi Mwitenawe ntiyemeranya n’abavuga ko umuziki nyarwanda wateye imbere

Mwitenawe Augustin, umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bo hambere, avuga ko atemeranya n’abavuga ko umuziki wo mu Rwanda wateye imbere ngo kuko ntiwatera imbere kandi abaririmbyi benshi bo mu Rwanda b’iki gihe bigana injyana z’ahandi aho kuririmba mu njyana kavukire.

Mwitenawe, ukomoka mu karere ka Burera, ufite imyaka 60 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu Rwanda, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kubera indirimbo ye yitwa “Wimfatanya n’Akazi” ndetse na “Uzaze” kandi ngo afite indirimbo nyinshi atazi umubare wazo.

Zimwe mu ndirimbo ze n’ubu ziracyacurangwa ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda. Uyu muhanzi avuga ko ubuhanzi bwe akibukora ariko ngo aririmba aho bamutumiye mu bukwe ndetse no mu bitaramo by’ibisope.

Umuhanzi Mwitenawe Augustin avuga ko umuziki wo mu Rwanda muri iki gihe utatera imbere kuko abaririmbyi benshi bigana injyana z'ahandi aho kuririmba mu njyana gakondo zo mu Rwanda.
Umuhanzi Mwitenawe Augustin avuga ko umuziki wo mu Rwanda muri iki gihe utatera imbere kuko abaririmbyi benshi bigana injyana z’ahandi aho kuririmba mu njyana gakondo zo mu Rwanda.

Mitenawe avuga ko umuziki wo mu Rwanda muri iki gihe nta terambere ufite. Ngo n’abavuga ko wateye imbere ntazi aho babihera.

Agira ati “Ikintu kijya kimbabaza ni uko bavuga ngo umuziki nyarwanda uratera imbere! Ntabwo utera imbere! Utera imbere kandi injyana yacu kavukire ntayo dufite! Barigana, barashishura! Nonese uko ni ko gutera imbere?...”

Mwitenawe anenga bamwe mu baririmbyi b’iki gihe ngo kuko indirimbo zabo nta Kinyarwanda kizima kiba kirimo. Agira ati “Wagira ngo amagambo yarabuze! Ari ikinyarwanda cyacu!...Ese turi ingumba z’amagambo kandi dufite ururimi rwacu? Tugira n’amahirwe tuvuga ururimi rumwe!”

Arasaba abahanzi kwiminjiramo agafu

Umuhanzi Mwitenawe arasaba abaririmbyi b’iki gihe kwiminjiramo agafu bakareka gukoresha gusa umuziki ukoreshwa na mudasobwa ; ngo ahubwo bite cyane ku muziki wa gakondo ugaragaza umuco Nyarwanda kuko ari bwo bazabasha gutera imbere cyane.

Agira ati “Bafate umuco wacu. Nk’u Rwanda dufite indirimbo nyinshi! Dufite injyana zihagije! Nonese wambwira ukundu Samputu yari kubona igihembo aririmba injyana z’ahandi? Ntibishoboka!”

Mwitenawe yemeza ko umuririmbyi uririmba mu njyana gakondo, zigaragaza umuco w’aho akomoka, bituma amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mwitenawe yamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo ye yitwa Wimfatanya n'Akazi.
Mwitenawe yamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo ye yitwa Wimfatanya n’Akazi.

Aha atanga urugero rw’abahanzi bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika bakunze kugaragara mu bitaramo bikomeye byo ku isi baririmba kandi bacuranga mu njyana gakondo z’iwabo. Ngo ibyo nibyo bikenewe no muri muzika Nyarwanda y’iki gihe.

Uyu muhanzi asanga ikintu kishe muzika nyarwanda muri iki gihe ari uko abawukora benshi baba batarawize. Ngo iyo umuntu yize umuziki nibwo amenya agaciro k’umuziki wa gakondo.

Agira ati “Ikintu cyatwishe ni ukutawiga (umuziki)! Kuko umaze kuwiga ni ho umenya injyana Nyarwanda icyo ari cyo. Nonese uzaririmba ikinimba utakizi!”

Mwitenawe kandi akomeza asaba “aba-presenters” bo ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda kutazongera kuvuga ngo muzika nyarwanda muri iki gihe yateye imbere nk’uko birirwa babivuga.

Agira ati “N’aba basore bakora ku maradiyo nabo boye kuzongera kuvuga ngo umuziki w’u Rwanda uratera imbere. Uratera imbere mu rurimi bica? Uratera imbere mu njyana zitari izabo?”

Umuririmbyi Masamba Intore umwe mubagize itsinda Gakondo Group avuga ko bashinze iryo tsinda bagamije kugarura umuco Nyarwanda.
Umuririmbyi Masamba Intore umwe mubagize itsinda Gakondo Group avuga ko bashinze iryo tsinda bagamije kugarura umuco Nyarwanda.

Mu Rwanda muri iki gihe abaririmbyi bakizamuka baririmba mu njyana gakondo zo mu Rwanda ni bake. Abenshi bahitamo gukora ubuhanzi bwabo mu njyana zo mu mahanga zirimo Hip Hop, RnB n’izindi.

Gusa ariko bamwe mu baririmbyi bo mu Rwanda baririmba mu njyana gakondo bibumbiye mu itsinda ryitwa Gakondo Group. Muri iryo tsinda harimo abaririmbyi b’iki gihe n’abo mu gihe cyo hambere.

Masamba Intore, umwe mu bagize iryo tsinda, atangaza ko baritangije bafite gahunda yo kugarura umuco uzira ico, umuco gakondo w’Abanyarwanda, kandi ngo yizeye ko bazabigeraho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I SUPPORT MWITENAWE AUGUSTIN

alias yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

uyu mugabo ibyo avuga ni ukuri.

ana yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka