Umuhanzi Bobo Bonfils yeruye yemera ko ari mu rukundo
Mutabazi Bonfils wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Bobo Bonfils akaba azwi mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel) yeruye yemeza ko ari mu rukundo, ibi bikaba ari ibintu bidakunze kubaho ku bahanzi bo muri Gospel.
Uyu muhanzi ibi yabyeruye nyuma y’aho mu minsi ishize urukundo rwamurenze akabyandika kuri whatsapp aho yagize ati: “She is a Queen She is my beautiful Angel” ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda yagize ati: “Ni Umwamikazi ni Malayika wanjye mwiza cyane”.
Akimara kwandika aya magambo twifuje kumenya icyo yari ashatse kuvuga dore ko yari yanashyizeho ifoto (Profile picture) iriho amagambo y’urukundo agira ati: “I’m in love” bivuze ngo “Ndi murukundo”.
Bobo Bonfils utarashatse kunyura ku ruhande yahise atwerurira ko koko aribyo ko ari mu rukundo, bitandukanye na benshi mu bahanzi babanza guhakana ko bari mu rukundo bakazabyemera biruhanyije.
Yagize ati: “Mbese nyine ni ibyo nawe ubona, niko nabaye...yeah mfite umu cherie”.
Twakomeje tumubaza uwo ariwe adusubiza ko atamutangaza ngo kubera ko atabanje kubivugana nawe kandi ko adakunda ko byajya mu itangazamakuru.
Yagize ati: “Byo ndi mu rukundo ariko rwose iby’amazina n’aho atuye ntacyo nagutangariza naba nisenyeye kuko ntabwo abikunda, wandike ko ndi mu rukundo gusa, nta kindi ngutangariza”.
Bobo Bonfils ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakunzwe cyane kubera indirimbo ze, akaba yaramenyekanye ku ndirimbo nka “Nimuhumure”, “Yobu”, “Yesu ni wowe”, “Umwuka Wera” n’izindi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
amahigwe murukundo
amahgwe murukundo
TURANEZEWE KUBERA BOB
Biratunejeje nk’ababyeyi! Imana ibajye imbere kandi isi, igihugu, n’itorero tubatezeho ubuhamya bwiza. Courage mon fils!!!
COURAGE BOBO URUKUNDO RURARYOHA IYO MUFITE INTEGO NZIMA KDI RUYOBOWE NA YESU MUGAKORA IBISHIMWA N’IMANA NTAKIZABABUZA GUKOMERA
KDI URIMWIZA UKWIYE GUKUNDWA NO GUKUNDA,COURAGEEEEEE!!!
Bobo Mwifurije Amahirwe Murukundorwe Kandi Turamukunda