Teta Diana ari gukorwaho inkuru mu mashusho na CNN

Umuhanzikazi Teta Diana ari gukorwaho inkuru mu mashusho(Magazine Documentaire) n’ikigo cy’Itangazamakuru gikomeye ku isi cya CNN (The Cable News Network) cy’Abanyamerika.

Umuziki wa Teta ukomeje gutera intambwe yerekeza ku ruhando mpuzamahanga. Kuri ubu, Teta yarambagijwe n’ikigo gikomeye ku isi cy’Itangazamakuru, ikigo cyo muri Amerika kizwi nka CNN, bakaba baratangiye kumukoraho Inkuru mu mashusho (film Documentaire) ngufi mu rwego rwo kugaragaza isura y’u Rwanda binyuze mu muziki.

Teta Diana akomeje kwagura ibikorwa bye ku ruhando Mpuzamahanga
Teta Diana akomeje kwagura ibikorwa bye ku ruhando Mpuzamahanga

Ubwo Kigalitoday yaganiraga na Teta Diana kubyo ahugiyemo yadutangarije ko ari gukorana na CNN ku nkuru barimo kumukoraho.

Yagize ati: “Ndi gukora, hari inkuru mu mashusho(documentaire) ndi gukorana na CNN, sinzi igihe izasohokera ariko tuzayirangiza tariki 5, Ni aga film gato...”

Mu gusobanura uburyo yagize ayo mahirwe yo gukorana na CNN, Teta Diana yagize ati: “CNN irakomeye cyane ifite ibiganiro bikomeye byibanda kuri Afurika muri rusange, igira ikiganiro cyitwa “Inside Africa” n’ikitwa “African Voices”.

Yakomeje ati: “Bahitamo igihugu bakahasura bakahareba, bagahitamo umuntu bakamukurikirana rero barantoranyije, ni akantu gato gusa ariko bifite ikintu gikomeye cyane bivuze kuri njye kandi ni no kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu muhanzi, bakareba ubuzima bwe muri rusange ariko hagamijwe ahanini kugaragaza isura y’u Rwanda.”

Yakomeje atubwira ko atazi igihe iyi nkuru izatambukira ariko ko nimara kurangira bagiye kuyitambutsa nawe bazamuhaho (Copy). Yagize ati: “Gutambuka byo ntabwo nahita mbimenya, CNN ni company indenze ariko nimara gusohoka bazampa uko nayibona (link).”

Ari gukorwaho inkuru na CNN mu kugaragaza isura y'u Rwanda binyuze mu muhanzi
Ari gukorwaho inkuru na CNN mu kugaragaza isura y’u Rwanda binyuze mu muhanzi

Twagerageje gushaka uko twavugana n’abari kumukoraho iyi nkuru ntibyadukundira. Teta afite ibindi bikorwa binyuranye arimo harimo no kwitegura ibitaramo binyuranye byo kurushaho kwiyereka abakunzi b’ibihangano bye.

Teta Diana kandi yadutangarije ko yashimishijwe cyane no kumva ko hari umunyamerikakazi wasabye Perezida Paul Kagame ko yifuza gukorana nawe gusa avuga ko uwo munyamerikakazi batari bavugana. Byamweretse ko muzika Nyarwanda igera kure kandi yarengaho abahanzi baramutse barushijeho gushyiramo imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nibyiza kubona nabanyarwanda batangiye kugira ayomahirqe. nlbyukurinribyikwishimurwa nkabanyanyarqanda

mutuyeyesu jean pierre yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

keep it up ma gil

spy c killer yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Am proud of you Teta keep up kbs am ur twin iwish to meet with u thanks

isimbi mireille yanditse ku itariki ya: 23-03-2016  →  Musubize

Afite amaso nk’ay’inyana iri mu ruhongore. Bahisemo neza umuntu uzagaragaza isura y’u Rwanda.

alias yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Nibyiza Natere Imbere

Mutuyemungu Valens yanditse ku itariki ya: 11-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka