Sinjya ncibwa intege n’abandwanya -Yago

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago Pon Dat, yavuze ko atajya acibwa intege n’abantu bamurwanya ko adashoboye mu muziki, kuko mu buzima bwe aharanira gukora ibiganisha ku byiza gusa.

Album agiye kumurika yayitiriye indirimbo ye yise Si Uwejo
Album agiye kumurika yayitiriye indirimbo ye yise Si Uwejo

Uyu musore w’imyaka 28, yagarutse kuri ibi bicantege ahura nabyo mu muziki, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, agaruka kuri gikorwa cya album ye ya mbere agiye gushyira hanze mu gihe cy’umwaka amaze mu muziki.

Igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere, yise ‘Si uwejo’, giteganyijwe Tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali ndetse akazafatanya n’abahanzi batandukanye barimo abazaturuka muri Uganda ndetse n’u Burundi.

Yago yavuze ko iyo album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo 13 gusa izimaze kujya hanze magingo aya ni 11. Ni indirimbo zose amaze gukora mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Uyu musore uvuga ko yakuranye umutima n’urukundo rw’umuziki ariko ntibyamworohera guhita awukora, avuga ko kuva yakwinjira muri uyu mwuga yahuye n’abamurwanya nyamara ari bo bajyaga bamubwira ko ashoboye, ndetse usanga ari nabo ba mbere banamenya ko yashyize indirimbo hanze.

Ati: “Ngewe ibitekerezo bindwanya sinjya mbyitaho kuko ndi umuntu ubaho mu bintu biganisha ku byiza gusa, uyu munsi nsigaye ndinda umutima wange, nkarinda ibitekerezo byange, nkarinda amatwi yange n’amaso yange kubona ibintu bibi iteka, kuko nta mpamvu n’imwe numva twagakwiye kwita ku bitekerezo bibi gusa.”

Akomeza avuga ko ahubwo iteka iyo abonye Imana imuhaye undi munsi wo kubaho, awufatirana gukora ibyiza kuko ubuzima ni impano itagereranywa Imana yahaye abantu.

Iyi album Yago agiye gushyira hanze mu mpera za 2023, yavuze ko n’ubwo aho igitaramo cyo kuyimurika n’amatariki kizabera byamaze kumenyekana, ariko ibiciro bitarashyirwa ahagaragara gusa nabyo bitazatinda, ndetse asaba abakunzi be kuza kumushyigikira ku bwinshi.

Uyu musore watangiye ari umunyamakuru mu bitangazamakuru, bitandukanye by’umwihariko akamenyekana cyane kuri TV10, yaje kuhava ahita ashinga umuyoboro wa YouTube yise Yago Tv Show, agiha umurongo w’ibiganiro by’imyidagaduro nk’uko aribyo yari asanzwe akora.

Umuhanzi Yago Pon Dat
Umuhanzi Yago Pon Dat

Yaje gusa nk’utungurana ubwo yashyiraga hanze indirimbo yamwinjije mu rugendo rwo gukora umuziki. Maze tariki 11 Ugushyingo 2022, asohora indirimbo ye ya mbere, yise “Si Uwejo” ari nayo yitiriye album agiye kumurika.

Uyu musore udacika intege nk’uko abyivugira, kugeza ubu afite indirimbo zirimo “Rata”, “Si swing”, “Umuhoza”, “Alright”, “True Love”, “Yahweh”, “My Love”, “Naremeye” yakoranye na Bushali, “Original Copy” n’izindi nyinshi zirimo n’iyo aherutse gushyira hanze yise ‘Vis à vis’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka