Riderman ngo ntazigera ashora amafaranga ye asaba abantu kumutora muri PGGSS III

Riderman, umuririmbyi wo mu Rwanda w’injyana ya Hip Hop, atangaza ko atazigera ashora amafaranga ye asaba abantu kumutora kugira ngo azegukane igihembo cya PGGSS III (Primus Guma Guma Super Star) ngo kuko byaba ari ukwitora. Ngo ahubwo yizeye ko bazamutora kuko babonye ko ashoboye.

Riderman, ubundi witwa Gatsinzi Emery, ari mu baririmbyi batanu basigaye mu irushanwa rya PGGSS III bagomba gutoranywa mo umwe uzatwara igihembo cyangwa igikombe cy’ayo marushwanwa.

Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo umuririmbyi yegukane igihembo cya PGGSS ni uko aba yaratowe n’abantu benshi, kubera ko akunzwe cyane kurusha abo bahanganye, hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwa telefone (SMS).

Ibyo bituma bamwe mu baririmbyi baba bahatana bashora amafaranga yabo bakajya mu baturage, bakabagurira “Sim Card” z’amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda, babasaba kubatora.

Mu gitondo cyo ku itariki 31/07/2013 ubwo Riderman yari ari mu kiganiro K-In The AM gihita kuri Radio ikorera mu Rwanda yitwa KFM, yavuze ko icyiciro bagezemo gikomeye ngo ariko ntazigera agurira abantu abasaba kumutora ngo nubwo azi neza ko hari abo bahanganye bazabikora.

Riderman.
Riderman.

Nyuma y’uko abahanzi bazengurutse igihugu bakora ibitaramo bagahabwa amanota hakurikijwe uko bitwaye ndetse n’amanota y’abafana, muri iki cyiciro abasigaye bazatorwa hakurikijwe abafana batoye bakoresheje ubutumwa bugufi kuri telephone (SMS).

Riderman asaba abafana be kumutora niba koko barabonye ibitaramo yakoreye hirya no hino mu gihugu bakabona ko ashoboye.

Agira ati “Ikindi nifuza gushishikariza abantu, babyumve: niba warabonye uko nigaragaje ndirimba ukavuga uti ‘Riderman akwiye kino gikombe’, aho uri hose nonahangaha hita utora kugira ngo noneho bariya bantu bitwaza amafaranga, bibabere nko ku munsi w’imperuka…”.

Tariki 10/08/2013 nibwo hazamenyekana umuririmbyi uzegukana igihembo cya PGGSS III. Aho azahembwa miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaririmbyi batanu basigaye muri iryo rushanwa aribo Mico The Best, Knowles, Urban Boys, Dream Boys na Riderman, hazatoranywa mo umwe bagendeye kuzaba yaratowe n’abantu benshi kurusha abandi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

pgss niya ridezon turamwemera cyane kabisa

niyigena souvenir yanditse ku itariki ya: 4-08-2013  →  Musubize

Riderman, abafana bawe turahari, kandi tukurinyuma iteka, si muri PGGSS III gusa, igihe cyose uzadukenera tuzizana. Ntugire ubwoba kandi ukomeze wiheshe agaciro mubyo uvuga nibyo ukora.
Njye ntago ndi mu Rwanda,birambabaza cyane ko kohereza sms kuri iriya numero bitemera. Gusa Imana ibane nawe, ikurinde.

Enel yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

@ Gatiritiri, sinzi niba uri umuhanzi cyangwa utariwe, gusa ibyo uvuze, ni ishyari kuko Riderman araririmba kandi afite ijwi ryiza, ariko niba ubona haraho abwica, ikiza nuko wajya ahagaragara ukaririmba ukamurusha. Naho kuvugangoa ntabihangano afite bifite amasomo, arabifite ahubwo nuko mwe abwira mutumva, nkiriyandirimbo ye NAKOZE IKI, abantu nkamwe mushimishwa no gupinga buru kimwe cyose nimwe yayiririmbiye, ariko ndumva isomo ritarafashe neza! Riderman is the best!

Enel yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

wowe wiyise Gatiritiri,ibitekerezo byawe birasa nizina wiyihe.icya mbere irushanwa ni primus guma guma super star,rigamije kureba umuhanzi ukunzwe cyane( umustar) Ikindi kandi RIDERMAN afite indirimbo nyinshi zigisha kandi zifitiye akamaro societe. nka AFRIKA NDOTA, NAKOZE IKI, UMUBYEYI UDASANZWE... aho wowe uzajye ubanza usome ibitabo wumve Radio ubone kandika ibintu bitubaka. Merci

ikosora yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

MBABAJWE NA CHRISTOPHER AFITE IJWI RYIZA CYANE RIFITE INGUFU,YUMVA INJYANA NEZA CYANE AFITE UBUTUMWA BUSOBANUTSE NONE YAKUWEMO BIRABABAJE CYANE RWOSE ,ARIKO UBUTAHA BAZONGERE BAMUHE CHANCE KUKO NINAWE MUHANZI WARI MWIZA MURI BOSE NUBWO YATASHYE!!!!

matabaro paulin yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

UYU WENDA NIBA BAZATORERA KWIYITA RUSAKE CG DENDO KUBA BORO CG PAUL ,UBWO TUKABA RUZAMUYE UMUZIKI NYARWANDA BAZMUTORE!!!NJYE NDABONA IBYO NTACYO BYAMARIRA ABANYARWANDA,JITAHIDE UTAFUTE UJUMBE WA KWELI WAKUJENGA RWANDA ISIPO KUWA HIVYO WAHUJUI MAANA YA KUIMBAA NI NINI!!!!

gatiritiri yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

uyu mugabo nigitangaza kabisa,amafaranga anayatanze yapfa ubusa ,ntacyo aririmba uretse gusimbagurika gusa ,azabanze arebe icyo ibihngano bye bimariye societe nyarwanda,mumbwire namwe nibura indirimo 1 ya rider man ifite icyo yigisha!njyewe ntayo nzi ,ndabona nanatorwa rwose mutazaba muteje imbere umuziki nyarwanda!!!!!!!!

gatiritiri yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka