Riderman aramurika alubumu ye ya gatanu yise “Igikona”

Gatsinzi Emery uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, Umugaba Mukuru w’Ibisumizi akaba ari nawe wegukanye insinzi muri PGGSS3, kuri uyu wa gatandatu tariki 21/12/2013 aramurika alubumu ye ya gatanu yise “Igikona”.

Iyi alubumu ngo yayise igikona kuko abona kigira amabara abiri kandi alubumu ye nayo ikaba irimo ibyiciro bibiri bigizwe n’indirimbo zibyinitse ndetse n’indirimbo zituje.

Riderman usanzwe amenyereweho udushya cyane haba mu guhitamo amazina agize alubumu ye, haba uburyo bagaragaza (bashushanya) urupapuro rwamamaza ibitaramo bye, haba uburyo ndetse anigaragaza ku rubyiniro, kuri iyi nshuro ngo yiteguye kongera guha udushya abazaza kwitabira iki gitaramo.

Uyu muhanzi kandi ufite ubunararibonye muri muzika dore ko ayimazemo imyaka umunani, atangaza ko abakunzi b’ibihangano bye atababona nk’inshuti ahubwo ko ari abavandimwe be kandi ko abashimira ko aribo bamugejeje aho ageze.

Ibi kandi abiheraho abasaba kuzaza kumushyigikira nk’uko basanzwe babigenza kugira ngo berekane ko koko ari umuhanzi w’umuhanga kandi ari umwami w’udushya.

Igikona Album launch.
Igikona Album launch.

Alubumu “Igikona” iriho indirimbo nka “Umujura w’urukundo”; “Dumburi”; “Abanyabirori”; “Urusaku rw’amasasu”; “Turacyakwibuka”; “Igisumizi”; “Glasses on”; “Iyaba byashobokaga”; “Nzaba ntaha”; “Musirikare”; “Ubutabera bw’Uwiteka” na “Igikona” ari nayo yitiriye iyi alubumu.

Abahanzi bazaza kwifatanya na Riderman mu kumurika iyi alubumu harimo King James, Jay Polly, Kamichi, Ama-G The Black, Bull Dog, Uncle Austin, Paccy, Queen Cha, Active, TBB, Dream Boys (Bikibazwa niba bazaboneka kuko ubu barabarizwa ku mugabane w’u Burayi aho biteganyijwe ko bazaririmba mu birori bisoza umwaka), Social, M. Izzo n’abandi.

Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 21.12.2013 kuri Petit Stade i Remera guhera saa kumi z’umugoroba kugera saa tanu za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka