“Praise and worship Explosion” itegurwa na Rehoboth Ministries yagarutse ku nshuro yayo ya gatatu

Kuri iki cyumweru tariki 18/08/2013 mu cyumba (Salle) cya Christian Life Assembly (CLA) hazaba igitaramo kimaze kumenyerwa ku izina rya “Praise and Worship Explosion” gitegurwa na Rehoboth Ministries buri mwaka.

Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro yacyo ya gatatu kizatangira saa cyenda z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro. Insanganyamatsiko y’iki gitaramo cyo guhimbaza igira iti: “Taraka mutima wanjye ushime Imana”; nk’uko bitangazwa na Aimé Ndayitabi, umwe mubategura iki gitaramo.

Rehoboth Choir baririmba.
Rehoboth Choir baririmba.

“Praise and Worship Explosion” y’uyu mwaka ifite intego ebyiri arizo guhuriza hamwe abantu baturuka mu matorero atandukanye no gufasha abatizera kumenya ubwiza bw’Imana n’urukundo ibakunda. Ibi byose bakaba bazabifashwamo n’amasengesho n’indirimbo zihimbaza Imana bateguriye abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Muri iki gitaramo, Rehoboth Ministries izafashwa na Azaph yo muri Zion Temple Gatenga mu guhimbaza no kuririmba. Kwinjira muri iki gitaramo gifasha benshi kugarukira Imana, ni ubuntu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndifuza guterana na Rehoboth kuberako indirimbo zabo ziramfasha cyane.gusa sinzi aho iyo salle iherereye sinzi nimba mzanyobora.

Faustin yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

mugihe Rehoboti itegura icyogitaramo turishimye mugi muri RDC umuhanzi witwa ALAIN MOLOTO uririmba gospel we bamuhamba twifatanye nabo murakokababaro.

ndungutse antoine yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka