Patrick na Fidele bamaze gutera imbere mu muziki n’ubwo bafite uburwayi bw’uruhu

Abasore babiri bavukana Mboneye Fidele na Patrick Mazimpaka bamaze gutera imbere mu muziki n’ubwo bafite uburwayi bw’uruhu rwera bamwe bakunze kwita Nyamweru.

Aba bavandimwe babiri babayeho mu buzima butaboroheye kubera uruhu rwabo, cyane ko abantu bafite uruhu nk’urwabo badakunze kwakirwa neza muri sosiyete zinyuranye.

Aba bavandimwe babiri n’ubwo bari bafite impano y’ubuhanzi ntibyaboroheraga kuyigaragaza kugeza ubwo mu mwaka ushize wa 2012 bahuye na Jean Paul Samputu mu gikorwa cyahuje abafite uburwayi bw’uruhu bakaririmba akabona ko bafite impano.

Patrick na Fidele mu gitaramo i Burundi.
Patrick na Fidele mu gitaramo i Burundi.

Kuva icyo gihe, Jean Paul Samputu yahise yiyemeza kubafasha kugira ngo impano yabo ibashe kugaragara. Kuri ubu bamaze kugira indirimbo nyinshi zigera ku icyenda harimo: “Amizero, Ntukihebe, Ndabahamiriza, Umuntu nk’abandi” n’izindi.

Aba basore babiri bavukana bakoze itsinda bise: “Together as one” mu rwego rwo kugira ngo barusheho guterana ingufu mu buhanzi bwabo.
Bamaze kugenda bagaragara mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ndetse bakaba baranagiye kuririmbira i Burundi babifashijwemo na Jean Paul Samputu.

Jean Paul Samputu mu gufasha aba bana abikorera mu mushinga wa fondasiyo ye yise “Mizero foundation” bakaba ngo barimo no kubategurira igitaramo gikomeye hano mu Rwanda.

Patrick na Fidele bamaze gukora indirimbo icyenda.
Patrick na Fidele bamaze gukora indirimbo icyenda.

Aba bahanzi n’ubwo bagiye bahura n’ibibazo binyuranye mu mibereho yabo dore ko ise ubabyara ngo yaba yarashatse kubagurisha ubugira kabiri, bamaze kuba abahanzi babigize umwuga kandi ni n’abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, aho biga kandi bakanatsinda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BASORE NIMUKOMEREZAHO IMANA IBARIMBERE

MERVEN yanditse ku itariki ya: 5-09-2013  →  Musubize

mukomereze aho,

kanakimana yanditse ku itariki ya: 23-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka