Patrick Nyamitali atowe n’Abanyarwanda benshi cyane yakwegukana insinzi muri TPF6

Umuhanzi Patrick Nyamitali kuri ubu akeneye ubufasha bw’Abanyarwanda bose ngo abe yagira amahirwe yo kwegukana insinzi muri TPF6 kuko uretse kuririmba neza, mu bizashingirwaho harimo no gutorwa n’abantu benshi.

Abahanzi basigaye muri TPF6 bahanganye na Nyamitali harimo Daisy wo mu gihugu cya Uganda, Amos and Josh bo mu gihugu cya Kenya, Hope wo mu gihugu cy’u Burundi, Nyambura wo mu gihugu cya Kenya na Hissia wo mu gihugu cya Tanzania.

Gutora Patrick Nyamitali uhagarariye u Rwanda, unyuze kuri interineti ni ukujya kuri http://tuskerprojectfame.tv/poll/ ukabasha kumuha amahirwe yo gutsinda no kwegukana iri rushanwa.

Ku butumwa bugufi, ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefoni yawe ukandikamo ijambo TUSKER ugasiga akanya ukandika umubare uranga nyamitali ariwo 9 hanyuma ukohereza kuri numero +254739966811 kubari mu Rwanda, Burundi cyangwa Sudani y’Epfo.

Kubari mu gihugu cya Uganda, ni ukohereza kuri 8338. Kubari muri Kenya ni ukohereza kuri 21001 naho uri muri Tanzaniya we akohereza kuri 15324.

Twabibutsa ko gutora kuri interineti bikorwa rimwe ku munsi naho gukoresha ubutumwa bugufi byo bikaba bikorwa inshuro zose ushatse ku munsi, ibi kandi bikaba aribyo birushaho kongerera umuhanzi amahirwe yo gutsinda.

Iri rushanwa rizasozwa ku wa gatandatu tariki 7.12.2013 ari nabwo umuhanzi umwe muri aba basigaye azegukana akayabo k’amashilingi yo muri Kenya miliyoni 5 angana na miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyamitari aramutse yagukanye TPF6 yaba abaye Umunyarwanda wa kabiri nyuma ya Alpha Rwirangira wegukanye TPF3.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka