Patient Bizimana na bagenzi be baritegura kujya i Londre muri African Gospel Music Awards

Patient Bizimana, Gaby Irene Kamanzi na Alphonse Bahati batorewe guhatanira igihembo cy’umuhanzi nyarwanda muri African Gospel Music Awards kuri ubu bari kwitegura urugendo rwerekeza i Londre mu muhango wo gusoza ayo marushanwa tariki 06/07/2013.

Patient Bizimana.
Patient Bizimana.

Tuganira kuri uyu wakane tariki 27/06/2013, Patient Bizimana yagize ati: “ibijyanye n’urugendo tubigeze kure, mu minsi ishize batwoherereje e-mail ngo duconfirmer niba tuzajyayo, twese twamaze gu confirma...hatagize igihinduka twese tuzajyayo.”

Gaby Irene Kamanzi.
Gaby Irene Kamanzi.

Gusa ngo ntibaramenya neza ibijyanye n’urugendo ndetse n’ibijyanye na tike (ticket) bazakoresha niba bazishyurirwa byose dore ko umwaka ushize Eddy Mico byaje kurangira atagiyeyo kuko bamusabye kwiyishyurira kimwe cya kabiri cy’amafaranga y’urugendo ntibyamushobokera.

Patient Bizimana usibye iby’uru rugendo, arimo no gutegura gushyira ahagaragara alubumu ye ya kabiri izajya hanze mbere yuko uyu mwaka urangira hatagize igihinduka.

Alphonse Bahati uherutse kwegukana Groove Awards.
Alphonse Bahati uherutse kwegukana Groove Awards.

Iyi alubumu izaza ikurikira alubumu ye ya mbere yise “Ikime cy’igitondo” iri mu majwi ndetse n’iy’amashusho yayo yahaye izina rya “Iyo neza”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka