Oda Paccy asanga kuba adaseruka mu bitaramo bikomeye ari igihe cye kitaragera

Nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko Paccy akora cyane ariko ntahabwe amahirwe yo kuba yaserukira u Rwanda ndetse no mu bindi bitaramo byinshi hano mu Rwanda nk’uko bimeze kuri Knowless, Paccy yatangaje ko kuri we abona ari igihe cye kitari cyagera.

Mu kiganiro gito twagiranye kuri uyu wa mbere tariki 6.1.2014 ubwo twamubazaga uko yakiriye aya makuru amaze iminsi amuvugwaho, Paccy yadutangarije ko nawe ayo makuru yayumvise ariko ko nta byinshi yabivugaho, avuga gusa ko asanga ari igihe cye kitari cyagera.

Yagize ati: “Nanjye niko nabibonye babivuga, burya buri wese aba afite uko abona ibintu. Gusa nta byinshi nabitangazaho buriya ni igihe cy’umuntu kiba kitaragera”.

Paccy kandi yakomeje adutangariza ko akora cyane kugira ngo umuziki we urusheho gutera imbere. Yagize ati: “gusa ndakora cyane n’imbaraga nyinshi…ndifuza ko umuziki wanjye wazarushaho gutera imbere.”

Oda Paccy.
Oda Paccy.

Muri uyu mwaka mushya utangiye, Paccy afite gahunda yo kwagura ibikorwa bye bya muzika ndetse akanakorana n’abahanzi bo hanze.

Ati: “Mfite ama projets menshi hari n’indirimbo yanjye mperutse gukora yitwa love ya weekend. Muri uyu mwaka ndateganya kwagura umuziki wanjye nkakorera no hanze y’u Rwanda, nkakorana n’abahanzi bo hanze, gusa nzagenda mbitangaza buhoro buhoro igihe nikigera.”

Kimwe n’abandi bantu banyuranye, abahanzi nabo bagira gahunda y’umwaka aho usanga biyemeza kuzakora ibikorwa runaka, bimwe bakabigeraho ibindi ntibabashe kubigeraho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana Isubiriza Igihe Ntukihebe

Uzaribara Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka