Nyuma y’umwaka Henry yitabye Imana, Miss Mutesi Aurore ntarabyakira

Mu gihe hasigaye iminsi ine gusa ngo Henry abe amaze umwaka yitabye Imana, Mushiki we akaba na Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Aurore, ntarabyiyumvisha ahubwo akomeje kumva ko ari inzozi ko igihe kizagera agakanguka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Miss Mutesi Aurore yagize ati: “Nakomeje kugira ngo ni inzozi mbi nakoze igihe kizagera nkanguke nongere nkubone intimba iri mu mutima wanjye ishire maze nkuganirire nkubwire iby’iyo nzozi ariko mama si inzozi n’ubwo umutima unyangira kubyemera ukaguma umbwira ko isaha iyariyo yose nakanguka nkakubona.”

Miss Aurore akomeza avuga ko kuba atagifite uwo yita musaza we nabyo bimushengura umutima. Yakomeje agira ati: “Umwaka urashize ariko kuri njye bisa nk’aho inkuru y’incamugongo aribwo nkiyumva kwemera ko ntagira uwo nita musaza wanjye sinzi ko hari igihe kizagera nkabyumva.”

Ubwo Mutesi Aurore yambaraga ikamba rya Nyampinga 2012, yari hamwe na musaza we Hirwa Henry n'ababyeyi babo.
Ubwo Mutesi Aurore yambaraga ikamba rya Nyampinga 2012, yari hamwe na musaza we Hirwa Henry n’ababyeyi babo.

Kuba Hirwa Henry yaritabye Imana kandi, iyo Miss Aurore abajijwe umubare w’abavukana nawe ayoberwa icyo asubiza.

Yakomeje agira ati: “Iteka iyo mbajijwe ngo iwacu tuvuka turi bangahe nyoberwa icyo ngomba gusubiza. Ubuzima ni ishuri rihanitse. Uwiteka akomeze akwiteho kandi udusabire twebwe abagukunda tuzongere tukubone. I will love forever bro R.I.P”.

Hirwa Henry, musaza wa Nyampinga Mutesi Aurore, yahoze aririmba mu itsinda rya KGB aho yari kumwe na Rurangwa Gaston wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy na MYP.

Nyakwigendera Hirwa Henry, musaza wa Miss Mutesi Aurore.
Nyakwigendera Hirwa Henry, musaza wa Miss Mutesi Aurore.

Henry yitabye Imana tariki 01/12/2012 arohamye mu kiyaga cya Muhazi ubwo yari yagiye gutembererayo (picnic) hamwe na zimwe mu nshuti ze. Yitabye Imana akiri ingaragu, afite imyaka 27 y’amavuko.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka