‘‘Nta kibazo kiri hagati yacu na Urban Boys’’- Platini

Hamaze iminsi havugwa ko haba hari ikibazo hagati ya Urban Boys na Dream Boys, ibi bikaba ngo byaba bifitanye isano n’ibyo Mc Tino yavuze ubwo yatangazaga ko Urban Boys ikora cyane ariko Dream Boys yo ikaba itarakoze.

Mc Tino yatangaje ko kuri we abona Urban Boys ariyo yakegukana insinzi ya PGGSS 3 kuko bakoze cyane mu gihe abona ko Dream Boys ari nta kintu bakoze.

Nyuma y’uko atangaje ibi, havutse umwuka utari mwiza kugeza ubwo Dream Boys batangaza ko bifuza ko MC Tino ataba umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo bya Guma Guma kubera ibyo yatangaje.

Dream Boyz.
Dream Boyz.

Twifuje kumenya neza aho iki kibazo aba bombi bagiranye cyaba kigeze. Mu kiganiro gito twagiranye na Platini wo muri Dream Boys yadutangarije ko koko bagize ikibazo kuko kuri we abona umuntu nka Mc atari akwiye kugaragaza uruhande ariho mu marushanwa.

Platini yagize ati: “ubundi Mc ni umuntu uba atagomba kubogama kandi uziko Mc ari uwa twese nta marangamutima yagombye kugira. ni nk’uko umuntu wanima umupira yabogama kandi ari kwanima umupira cyangwa se umunyamakuru agakora inkuru ibogamye. Twe twasabye ko ataba Mc muri Guma Guma none bamusabye gusaba imbabazi ariko ntarabikora...”.

MC Tino, umushyushyarugamba muri Guma Guma.
MC Tino, umushyushyarugamba muri Guma Guma.

Mc Tino ku ruhande rwe yadutangarije ko nta kibazo kikiri hagati ye na Dream Boys ko byakemutse. Yagize ati: “Bariya basore nta kibazo kikiri hagati yanjye nabo kuko twarabirangije, byarakemutse...”.

Ku ruhande rw’itsinda rya Urban Boys, bo batangaje ko rwose babanye neza na bagenzi babo bo muri Dream Boys.

Alexis Muyoboke umujyanama w’iri tsinda yagize ati: “Nta kibazo dufitanye na bariya basore ndetse ubu turi mu kazi abasore banjye bose turi kumwe ubabaze...turi muri shooting ya Nyampinga izasohoka mu cyumweru gitaha ubu turi Kimihurura...”.

Urban Boys.
Urban Boys.

Safi umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys twavuganye yadutangarije ko koko nta kibazo kirangwa hagati yabo n’itsinda rya Dream Boys ibi bikaba bihuye n’ibyo Platini wo muri Dream Boys yadutangarije ubwo yatubwiraga ko ntakibazo bafitanye ahubwo ko bagifite kuri Mc Tino.

Dream Boys bakomeje gahunda zabo z’ubuhanzi nk’uko Platini yakomeje abidutangariza, ku munsi w’ejo bakaba barafashe amashusho y’indirimbo yabo “Data ni inde?” akaba yarakozwe na Maliva ikazasohoka vuba aha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka