LiL G yasususurukije Abanyacyanika ari nako abigisha kwirinda bakoresha agakingirizo

Umuririmbyi w’umunyarwanda Lil G yasusurukije abaturage bo mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, barabyina biratinda ubwo yari ari muri kampanye yo kwigisha abo baturage gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda SIDA.

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 19/12/2013 nibwo Lil G yageraga muri santere ya Kidaho iri mu murenge wa Cyanika, azanywe n’umushinga SFH wari wakoresheje iyo kampanye yo kwigisha abaturage cyane cyane urubyiruko gukoresha agakingirizo.

Lil G yaririmbye zimwe mu indirimbo ze nka “Nimba Umugabo” yafatanyije na Meddy, “Agaciro”, “Akagozi” yaririmbanye na Jay Polly, umuraperi wo mu Rwanda ukunzwe n’abatari bake ndetse na “Gakoni k’Abakobwa” yafatanyije na Mavenge Sudi.

Abafana be baramwishimiye bamanika amaboko hejuru.
Abafana be baramwishimiye bamanika amaboko hejuru.

Izindi ndirimbo yagendaga aririmba wabona abafana be batazizi neza kuburyo byamusabaga kubabwira ngo bamanike amaboko hejuru kuko babaga bihagarariye gusa bamureba ariko bikagaragara ko batazizi bityo ntibanazibyine.

Gusa ariko ubwo yaririmbaga “Akagozi” abafana be barishimye cyane maze barabyina biratinda batangira no kumuterura bamushyira mu birere kubera kwishimira iyo ndirimbo.

Nubwo yari kampanye yo kwigisha abantu gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya SIDA wabonaga abantu benshi baje kwirebera uwo muririmbyi dore ko iyo yahagarikaga kuririmba maze akababwira ku byo gukoresha agakingirizo bamwe basaga nk’aho babihiwe bashaka ko akomeza kuririmba.

Aha yari arimo aririmba indirimbo Gakoni k'Abakobwa yafatanyije n'umuririmbyi Mavenge Sudi.
Aha yari arimo aririmba indirimbo Gakoni k’Abakobwa yafatanyije n’umuririmbyi Mavenge Sudi.

Lil G yishimiye abafana be bo mu Kidaho kuko bamushimishije nabo bamugaragariza ko bazi no kuririmba zimwe mu ndirimbo ze. Kubera ibyishimo yari afite yageze aho akajya akura amafaranga mu mufuka maze akayajugunya mu ba fana nabo bakayarwanira buri wese ashaka kuyafata.

Mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, butangiye kwira, nibwo Lil G yashoje kuririmba nubwo abafana be bari bagishaka ko akomeza. Gusa yashoje ababwira ko bamushimishije kandi ngo azahagaruka akongera kubasusurutsa.

Lil G akigera ku rubyiniro abafanabe baramwishimiye.
Lil G akigera ku rubyiniro abafanabe baramwishimiye.

Gusa ariko bamwe mu bari baje kureba Lil G batashye batishimye kuko ngo bari bazi ko azana n’umuririmbyikazi Knowless. Ngo ubwo bamamazaga iyo kampanye bari bavuze uko uwo muririmbyikazi nawe azaba ahari. Abenshi bakemeza ko bari baje kureba Knowless ufite abafaba benshi mu ntara y’Amajyaruguru.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabemelamukomerezeahomuduhainkuruuuuuuuuuuuuuuuuuuu

ntegelejimana yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka