‘‘Kuba umuhanzi biraryoha, kwitwa umustar biravuna cyane.’’- Kamichi

Umuhanzi Kamichi aratangaza ko kuba umuhanzi biryoha ariko ngo kuba umu star bikavuna cyane.

Abinyujije kurubuga rwa facebook, Kamichi yagize ati : « Kuba umuhanzi biraryoha, kwitwa umustar biravuna cyane. Iyo umenywe na benshi babyita kuba umustar bituma hari abakunzi baba bakwifuzaho kandi bakwitezeho ibitangaza (uba ugomba kubibaha). Hakaba abatagukunda baba bifuza kuguca amaguru (uba ugomba kubereka ko ataribo mana)... ».

Kamichi nyuma yo kuvuga aya magambo, yongeyeho ko umuhanzi n’umustar bakundwa ndetse bakanangwa ari byo bituma barushaho gukora cyane. Yagize ati : « …bose ni beza batuma Mudakumirwa apagasa kurushaho ku bw’izo mpamvu zombi! »

Kamichi.
Kamichi.

Kamichi ari mu myiteguro yo kumurika alubumu ye ya gatatu yise « Mudakumirwa » hakaba hamaze gusohoka indirimbo zigera muri ebyiri gusa ku zizaba zigize iyi alubumu.

Aratangariza abakunzi be ko iyi alubumu izaba alubumu y’umwaka ni ukuvuga alubumu izegukana igihembo cya alubumu y’umwaka kubera gukundwa no kuba nziza.

Indirimbo zizagaragara kuri alubumu ziri gukorwa n’abatunganya indirimbo batandukanye harimo Ray P, Nicolas Nic, Pastor P, Piano na Ryan.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka