Kayonza: Mani Martin na Massamba basusurukije urubyiruko muri Youth Connekt

Mani Martin na Massamba bibumbiye muri Art For Peace, basusurukije urubyiruko rw’i Kayonza kuri uyu wa Gatanu tariki 31/05/2013, muri gahunda ya Youth Connekt yo muri kwezi kwahariwe urubyiruko.

Gahunda ya Youth Connect yabereye mu karere ka Kayonza, yibanze ku guha urubyiruko rutuye muri aka karere ibiganiro bigaragaza inkomoko y’amacakubiri yateye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka zayo.

Aba bahanzi baririmbiye abitabiriye ibyo biganiro barishima cyane, dore ko hari abajyaga bababona kuri televiziyo gusa. Kuri benshi byari ubwa mbere bari bababonye imbonankubone.

Mani Martin ni we wabanje kuririmba ahagurutsa abari muri salle bose ubwo yaririmbaga indirimbo Icyo dupfana kiruta icyo dupfa.
Mani Martin ni we wabanje kuririmba ahagurutsa abari muri salle bose ubwo yaririmbaga indirimbo Icyo dupfana kiruta icyo dupfa.

Icyo benshi mu babonye abo bahanzi baririmbaga ku buryo bwa “Live” bahurijeho ni uko ngo bafite amajwi meza cyane.

Umwe mu bitabiriye ibyo biganiro ati: “Aba basore rwose banshimishije cyane kandi bafite amajwi meza cyane. Ikibazo ni uko batari bafite umwanya uhagije ngo dutaramane, ariko turifuza ko bazagaruka n’ubutaha.”

Nta bitaramo bikunze kubera mu karere ka Kayonza bizamo abahanzi bakomeye bo mu Rwanda, ku buryo benshi mu bahatuye baba babona abo bahanzi ku mateleviziyo gusa.

Massamba yashimishijwe no kumva abantu b'i Kayonza bazi indirimbo ze.
Massamba yashimishijwe no kumva abantu b’i Kayonza bazi indirimbo ze.

Benshi bifuje ko hazajya hategurwa ibitaramo bigatumirwamo abahanzi bakomeye kimwe n’uko bigenda mu tundi turere no mu mujyi wa Kigali.

Massamba yashimishijwe no kumva abantu b’i Kayonza bazi indirimbo ze cyane, ahita abizeza ko azagaruka kubataramira. Yagize ati: “Buriya nzavugana na Mayor turebe uko twabitegura ariko nzagaruka.”

Abo bahanzi bari baherekejwe na Daniel Ngarukiye uririmba injyana gakondo na Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibirizi, akaba aririmba indirimbo zo kwibuka Abazize Jenoside.

Massamba yahisemo kujya kuririmbira hagati mu bafana be.
Massamba yahisemo kujya kuririmbira hagati mu bafana be.

Ngarukiye nawe yacurangiye inanga abitabiriye ibyo biganiro batungurwa no kubona umusore ukiri muto uzi gucuranga ibicurangisho gakondo.

Urubyiruko rw’i Kayonza runyotewe kubona ibitaramo byatumiwemo abahanzi bakomeye, nk’uko benshi mu bitabiriye ibiganiro bya Youth Connekt babitangaje.

Abahanzi bagize itsinda Urban Boys ni bo bari baherutse gutaramira abanya-Kayonza, ubwo bari bagiyeyo muri gahunda y’umushinga Health Poverty Action, mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwisiramuza.

Icyo gihe na bwo habonetse abantu benshi bifuzaga kureba abo basore, kubera ko benshi bavugaga ko ari ubwambere bababonye imbonankubone.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka