Kagina : Gucuranga ikondera ni umurage w’abasekuru ba bo

Itorero Indatwa n’abarerwa ba Kagina, ho mu murenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi, ribyina imbyino gakondo, rifite umwihariko wo gucuranga Ikondera, maze bakarushaho gususurutsa abo bataramiye.

Indatwa n’abarerwa ba Kagina, ni rimwe mu matorero azwiho ubuhanga bwo kubyina no guhanga bya Gakondo. Abarigize bavuga ko gucuranga ikondera ari umwihariko barusha abandi bahanzi bo mu karere, kuko bafite umurage wo kuryigishanya ngo hatazigera habura umuntu uricuranga ku musozi wa bo.

Kimwe n’izindi mbyino, gucuranga ikondera babikora mu bitaramo no mu birori, iyo akagari ka bo kasuwe, maze abashyitsi bakishimira kubabona bitakuma barivuza.

Gasigwa Omar avuza ikondera.
Gasigwa Omar avuza ikondera.

Gasigwa Omar ufite imyaka 48, akaba akuriye itsinda ricuranga ikondera, atangaza ko kuva ari umwana yabonaga se umubyara aricuranga, maze akabimwigisha. Aho se apfiriye yakomeje kuricuranga ndetse agafatanya n’abandi kubyigisha abakiri bato.

Uyu mugabo avuga ko ubwo buhanga bwo gucuranga ikondera basa n’aho babwihariye, kuko hari amatorero yo muri Kigali, ajya yiyambaza bamwe muri bo ngo bajye kubafasha gususurutsa ibirori. Ati « ubwo se haba hari benshi babizi, Abanyakigali bakagomba kuturondera ngo tubafashe » ?

Gasigwa avuga ko hari uburyo butanu bwo gucuranga ikondera; ngo hari iryo bita Umurangi ribimburira ayandi, hakaba Inkanka, Insengo , Uruganda n’Incuragane. Ayo yose akaba yumvikana ku buryo butandukanye bitewe n’uburyo uyacuranga yohereza umwuka.

Bacuranga ikondera bitakuma.
Bacuranga ikondera bitakuma.

Abacuranga Ikondera ntibahagarara hamwe, ahubwo barivuza bitakuma, basimbagurika makeri, bagatera amaguru, bakagarama cyangwa se bakaryama hasi bakurikije injyana y’Ikondera riyobowe n’Umurangi.

Abagize Itorero Indatwa n’abarerwa ba Kagina bahamya ko bazi byinshi muri muzika gakondo, ariko ngo babangamirwa n’ubukene butuma batamenyekana. Ngo uretse amakondera bikorera mu migano n’ingoma imwe bakosheje, nta bikoresho bafite ; ku buryo iyo bagiye gusohokera akarere, umurenge ari wo ubakodeshereza imyenda yo gusohokana.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iri torero ry i kagina byo rirabizi kandi riranabishoboye gusa buriya baba banacyeneye ubufasha kuruhande rwacu kugirango ubuhanzi bwabo bugomeze butere nimbere ndabakunda kuko badusubiza mumuco wacu umeze naho umaze kugenda ucika. bakomereze aho

COBI Bizi-bi yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka