Jozy yashyize hanze indirimbo yahimbiye umwana we yenda kwibaruka

Umuhanzikazi Josiane Uwineza uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jozy yashyize hanze indirimbo « Toi Mon Petit Bebe » iri mu rurimi rw’igifaransa yahimbiye umwana we yenda kwibaruka .

Mu magambo agize iyi ndirimbo, n’ubwo aba asa n’ubwira uyu mwana we uri munda, humvikanamo agahinda kenshi kagaragaza uburyo yabayeho muri iki gihe cyose atwite, uburyo yaba yaratereranywe ndetse n’ibibazo muri rusange yaba yaragiye ahura nabyo nyuma yo gutwara inda.

Uyu muhanzikazi watwaye inda atarashinga urugo, muri iyi ndirimbo ye aba abwira umwana we ko azamurinda ikizamubabaza cyose, azamwigisha ubuzima kandi akazamukunda cyane.

Mu nyikirizo agira ati : « Toi mon petit bébé déjà je te chérie, tu m’entends te parler je sens tes coups de pieds. Je t’apprendrai la vie, tu m’aimeras aussi, j’attends ton arrivée que tu viennes à ma vie».

Jozy Uwineza.
Jozy Uwineza.

Ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Mwana wanjye ndagukunda cyane, iyo nkuvugishije uranyumva, nkumva ukina munda. Nzakwigisha ubuzima, nawe uzankunda, ntegereje ko uza mubuzima bwanjye».

Jozy mu ndirimbo ye akomeza agaragaza ibyamubayeho aho yatereranywe na benshi ariko inshuti zikamuba hafi zikamukomeza. Hari n’aho agera akabwira umwana we ko ise w’umwana yamuhunze kugira ngo yirinde ibibazo n’ibindi byinshi.

Nubwo iyi ndirimbo yuzuye amaganya n’agahinda, inagaragaza ariko ubutwari budasubirwaho uyu mwana w’umukobwa yagize yemera kwakira uyu mwana atwite n’ubwo ibibazo byabaye byinshi nk’uko bigaragara muri iyi ndirimbo ye. Anashimira kandi muri iyi ndirimbo abamubaye hafi bose bakamukomeza.

Nyuma yo kumva iyi ndirimbo twifuje kumenya byinshi kuriyo ndetse twifuza no kumenya niba koko ibyo aririmba muri iyi ndirimbo byose ariko byaba byaramubayeho doreko harimo agahinda kenshi.

Umuhanzikazi Jozy aritegura kwibaruka umwana.
Umuhanzikazi Jozy aritegura kwibaruka umwana.

Mu kiganiro twagiranye na Jozy ku murongo wa telefoni yadutangarije ko ibikubiye muri iyi ndirimbo hari ibyamubayeho, ibitarmubayeho ariko hakaba hari n’ibindi asangiye n’abandi bakobwa bibaruka batarubaka urugo.

Jozy yagize ati : « Inspiration nyine yaje kubera ubuzima ndimo nawe urabyumva, ariko composition nafashijwe na wa muzungu waririmbye indirimbo y’ikinyarwanda witwa Guillaume Crand.

Yifuje ko iyi ndirimbo twayikora kuburyo yakora ku bantu bose… Ntabwo ari true story yanjye yose n’ubwo nyine byinshi birimo ariko si byose. Naririmbyemo ibibazo aba mères célibataires bahura nabyo byose».

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooo! sha ihangane Jozy Ndagukunda cyaneeee kubera don ugaragaza! Ihangane!none se Papa wumwana ninde? LVU!!!!!!!

Ivan yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka