Huye: Korari Ijuru yijihije yubile y’imyaka 25

Ku cyumweru tariki 23/06/2013, korari ijuru yijihije yubile y’imyaka 25 imaze itangiye umurimo wo guhimbaza Imana ibinyujije mu majwi agoroye.

Nubwo kwizihiza yubile nyir’izina byabaye kuwa 23, iyi korari yari imaze amezi arenga abiri itangiye ibikorwa byo kuyizihiza. Muri ibyo bikorwa harimo gutura igitambo cya misa cyo gusabira abahoze baririmba muri iyi korari bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imyiteguro y’iyi yubile kandi yaranzwe no gukina umupira w’amaguru n’abapadiri bo muri diyosezi ya Butare. Uyu mupira warangiye abakinnyi ba korari batsinze ikipe y’abapadiri ibitego bibiri kuri kimwe.

Bucya bizihiza yubile, korari ijuru yanagize igitaramo yatumiyemo andi makorari aririmbira mu mujyi wa Butare harimo aririmbira kuri katederari ya Butare ndetse n’amwe mu aririmbira mu mashuri yisumbuye yo muri uyu mujyi.

Musenyeri Filipo Rukamba yemereye korari Ijuru inkunga ku bijyanye no gushyiraho aho abantu babishaka bamenyera umuziki.
Musenyeri Filipo Rukamba yemereye korari Ijuru inkunga ku bijyanye no gushyiraho aho abantu babishaka bamenyera umuziki.

Mu gikorwa nyir’izina cyo guhimbaza yubile, kuwa 23/06/2013, umushumba wa diyosezi ya Butare, Filipo Rukamba, yabwiye abakirisitu bari bitabiriye iki gikorwa, ko byaba byiza buri wese agize umurimo akorera Imana.

Yagize ati “Buri mukristu wese ashake igikorwa akora agikorera Imana. Abibumbiye muri korari Ijuru bahisemo guhimbaza Imana babinyujije mu ndirimbo. Abasigaye namwe, mushobora gukorera Imana mu bundi buryo, haba mu gukora ibikorwa by’urukundo, …”.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byagaragayemo impano zinyuranye z’abagize iyi korari harimo kuririmba umuziki wa karahanyuze bakunze kwita Igisope no kubyina umudiho wa Kinyarwanda.

Ibi kandi n’ubundi bijyanye na misiyo z’iyi korari: uretse kuba izwi nka korari, ubundi n’ihuriro ry’umuco no kwidagadura (Cercle Culturel et de Loisir-Ijuru)

Korari ijuru yatangije ishuri ry’umuziki

Bagamije ko abantu benshi bamenya umuziki wanditse ku buryo bwa gihanga, ndetse bakanamenya guhimba indirimbo nziza na zo ku buryo bwa gihanga, korari ijuru yatangije ishuri ryo kwigisha abayiririmbamo umuziki.

Bahimbaza Imana mu majwi agoroye kandi bakanidagadura.
Bahimbaza Imana mu majwi agoroye kandi bakanidagadura.

Kuri Yubile, bashishikarije n’abandi babishaka kuzaza kwiga, kuko ngo imiryango irafunguye. Ibi byatumye Musenyeri Filipo Rukamba abaha igitekerezo cyo gushyiraho ahantu ababishaka bazajya babasha kumenya iterambere ry’umuziki bakunze kwita Classique.

Musenyeri rero yabemereye inkunga y’ibitekerezo ndetse no kuzaha iyi korari zimwe mu ndirimbo za kera (classique) na we ubwe afite.

Korari ijuru yaririmbye misa ya mbere kuri Pasika yo mu w’1988

Umusaza Venanti, uzwi ku kuba afite ahacururizwa ibiribwa hitwa Chez Venant, haba mu mujyi wa Kigali n’uwa Butare, na we ni umwe mu bashinze iyi korari. Urebye ngo ni na we iki gitekerezo cyavuyeho.

Avuga ko urebye ahanini igitekerezo cyo kuyishinga, n’ubwo cyari kitarasobanuka neza, cyaturutse ku kuba yarifuje abantu bazi umuziki bazamuririmbira mu bukwe bwe. Icyo gihe ngo bamurangiye umuntu uzi umuziki cyane witwaga Rutsindura Alphonse, wigishaga mu Iseminari ntoya yo ku Karubanda.

Muri korari ijuru, n'igisope baragishoboye.
Muri korari ijuru, n’igisope baragishoboye.

Icyo gihe rero ngo babashije kwegeranya abantu bakeya maze baririmba indirimbo imwe mu gitambo cya misa cy’ubukwe bwe, bwabaye ku itariki 28/02/1987, izisigaye ziririmbwa n’abaririmbyi bari basanzwe kuri katederari ya Butare. Aba bantu babashije kwegeranya banaririmbye n’indirimbo yitwa Imparirwabigwi mu gihe cya réception.

Nyuma yaho biyemeje gushinga korari maze bashaka abantu bari bararangije kwiga mu iseminari bazi umuziki, ahanini bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Banashatse inanga yo kwifashisha, maze bajya kwaka uruhushya rwo kuzajya baririmbira kuri katederari ya Butare. Uruhushya bararuhawe, maze ku itariki 03/04/1988, baririmba misa ya mbere kuri katederari. Hari kuri Pasika.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka