“East African Party 2014” ngo izatuma habaho kuzuzanya k’umuziki wa cyera n’uw’ubu

Kuri Bonane hateganyijwe igitaramo cyo guhuriza hamwe abahanzi bafite uburambe mu muziki ndetse n’abahanzi bakiri bato, ibi benshi bakaba bemeza ko ari ikintu cyiza cyane kuko hazabaho kuzuzanya k’umuziki nyarwanda wa cyera n’uw’ubu.

Muri iki gitaramo kizabera kuri Stade Amahoro tariki 1.1.2014 guhera saa kumi z’umugoroba, kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya y’icyubahiro na 1000 ahasigaye hose.

Muri iki gitaramo, nta muhanzi w’umunyamahanga uzaba arimo bishatse kuvuga ko ari igitaramo cyahariwe abahanzi nyarwanda gusa.

Ikindi kandi kigaragara ni uko muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi b’ingeri zose, ni ukuvuga abahanzi ba cyera n’ab’ubu nk’uko bikunze kuvugwa mu mvugo isanzwe ikoreshwa muri showbiz (imyidagaduro) nyarwanda.

Ku ruhande rw’abahanzi bakuru kandi ba cyera harimo Orchestre Impala (yiyubatse), Orchestre Ingeli nayo yiyubatse harimo na Jean Paul Samputu, Cecile Kayirebwa, Mwitenawe Augustin na Masamba Intore.

Ku ruhande rw’abahanzi b’ubu hazaba harimo Mani Martin na Kesho Band itsinda rimucurangira, Riderman, King James, Jay Polly na Knowless.

Nubwo bamwe babibonamo nko guhanganisha umuziki wa cyera n’uw’ubu, abandi babona ko ari igikorwa cyiza cyo guhuriza hamwe abahanzi ba cyera n’ab’ubu mu rwego rwo kurushaho gutuma habaho kuzuzanya k’umuziki nyarwanda wa cyera n’uw’ubu.

Bamwe mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda basanga ibi byari bikwiriye kuko ngo bizanatuma abakunzi ba muzika b’ingeri zose bibona muri iki gitaramo kuko abakunda muzika yo hambere bazibonamo ndetse n’abakunda muzika y’ubu bibonemo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndasaba abahanzi kuza kwiyereka abanyarwanda.

charles yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka