Dominic Nic yakoze impanuka ajya kuririmba Imana ikinga akaboko

Umuhanzi Dominic Nic ubwo yari agiye kuririmba mu karere ka Rubavu mu gitaramo yari ahafite kuri iki cyumweru tariki 05/05/2013, yakoze impanuka Imana ikinga akaboko yaba we n’abari kumwe nawe bose bararokoka.

Dominic Nic ubwo yari atwaye imodoka ye yahuye n’umushumba wari uragiye inka maze mu kumuhigamira agonga igiti. Ibi byabaye ubwo bari bageze hafi y’ikigo cy’amashuri cya Inyemeramihigo mu ijoro ahagana saa munani za nijoro.

Dominic Nic.
Dominic Nic.

N’ubwo yakoze impanuka ariko, ubuzima bwa Dominic Nic bumeze neza kandi yanashoboye gukora igitaramo; nk’uko tubikesha umunyamakuru Paulin, umwe mu banyamakuru bakurikiranira hafi cyane abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).

Twagerageje kuvugana na Dominic Nic ngo tumenye uko ameze ntibyadushobokera.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Satani yaramwaye kuko iyo baza kugira ikibazo kiriya gitaramo nticyari kuba twari kujya mukababaro. ariko kuko Imana ari igitangaza gitangaza satani yihesheje icyubahiro kugirango amambo yashize muri Dominic Nic asohore ku bwoko bwayo bwongere bwisubireho bukore ibyiza kdi bwibuke gushima ibyo bukorerwa. Imana ishimwe ko itemeye ko satani atsinda.

musabyimana simeon yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

UYU MUHANZI UGOMBA KUBA AFITE UBUHANGA(SINDUMVA INDIRIMBO ZE)SINZI IMPAMVU YAHISEMO IRI ZINA DOMINIC NIC BIBAYE BYARAVUYE KU NDIRIMBO Y’UMUBIKIRA W’UMUBILIGIKAZI (SOEUR SOURIRE)NTIBYABA ARI SHYASHYA KUKO IRIYA TITRE YARI IKUBIYEMO MESSAGE Y’UWO YARI WE EN REALITE C A D une lesbienne ce qui n’est pas catholique. c’etait juste pour l’info

Freeman yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

impamvu atapfuye nuko iyamuremye imufiteho umugambi

sayiba jacques yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

yoooo Imana ishimwe ko ntayco mwabaye kd ifite imigambi kurimwe ntiyabareka

ingabirerusie yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

yoooo Imana ishimwe ko ntayco mwabaye kd ifite imigambi kurimwe ntiyabareka

ingabirerusie yanditse ku itariki ya: 7-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka