Dominic Nic ngo ntateganya gusohora alubumu nshya vuba kuko atari mu marushanwa

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe, aratangaza ko adateganya gushyira hanze alubumu mu gihe cya vuba bitewe n’uko ashaka ko indirimbo yamaze gusohora zabanza zikamenywa zose.

Mu kiganiro twagiranye ku murongo wa telefoni yagize ati: “Indirimbo maze gushyira hanze ni nyinshi bihagije, ubutumwa burimo ni bwinshi nibamara kubumenya bwose nibwo nzabona gushyira hanze indi alubumu.”

Yakomeje atubwira ko kuri we icy’ingenzi atari ugushyira hanze alubumu nyinshi ahubwo ko kuri we ikingenzi ari ugutanga ubutumwa bwiza.

Yagize ati: “Ntabwo njyewe ndi mu irushanwa ryo gushyira hanze alubumu nyinshi mu mwaka ahubwo njyewe icyo ngamije ni ugutanga ubutumwa bwiza no kumenya niba abantu bwabagezeho. Ubu maze kugurisha CD zirenga ibihumbi birindwi, izo zose ziri mu bantu, ngomba kumenya niba ubutumwa bwarabagezeho koko…”.

Aranateganya kujya i Burundi mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha indirimbo ze yamaze gushyira hanze.
Ati “Urabizi ko indirimbo zanjye zose nazishyize hamwe, ngombwa no kuzikorera promo niyo mpamvu mu kwezi kwa kabiri nteganya kuzajya i Burundi kuzimenyekanisha, ndetse no mu mpera z’ukwa kabiri nkazakora igitaramo i Musanze… ”.

Dominic Nic.
Dominic Nic.

Dominic Nic kandi yatangije gahunda yo guha abakunzi be amagambo (Lyrics) agize indirimbo ze abinyujije kuri facebook.

Yagize ati: “kuva ejo tariki 11.1.2014 natangiye gahunda yo guha abakunzi b’indirimbo zanjye ama lyrics yazo kuko hari igihe umuntu aririmba indirimbo ariko ntiyumve neza amagambo arimo, nimuri urwo rwego nzajya nzibaha kugira ngo bajye baririmba bazi neza n’amagambo arimo, birushaho no kubafasha kwakira ubutumwa buzirimo…”.

Kugeza ubu amaze gushyiraho indirimbo imwe izwi ku izina rya “Ashimwe” kandi yabonye byarakiriwe cyane n’abakunzi be. Abinyuza kuri page ye yitwa “Dominic Nic Music”.

Nic yadutangarije ko muri uyu mwaka ashobora kudashyira hanze alubumu nshya cyangwa se byaramuka binabaye bikaba mu mpera z’uyu mwaka nko mu kwezi k’Ugushyingo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka