Dj Adams yateguye ikirori cyo gusoza umwaka yise “2013 to 2014 Full Live Countdown party”

Umunyamakuru Dj Adams umaze kumenyekana cyane nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura muzika nyarwanda, yateguye igitaramo cy’umwimerere cyo gusoza umwaka yise “2013 to 2014 Full Live Countdown party” iki gitaramo kikaba kizagaragaramo abahanzi bakora injyana y’umwimerere gusa.

Dj Adams nk’umuntu warwaniriye cyane ishyaka umuziki w’umwimerere ndetse akanarwanya byimbitse abahanzi bashishura (kwigana ibihangano by’abandi aho guhimba ibyabo), yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza urwo rugamba yatangije rwo guteza imbere umuziki w’umwimerere n’abahanzi bawukora.

Dj Adams muri studio za Radio One.
Dj Adams muri studio za Radio One.

Muri iki gitaramo kizaba tariki 31.12.2013 mu ijoro ryo gusoza umwaka wa 2013 no kwinjira mu mwaka wa 2014, abahanzi bazaririmbamo harimo Mani Martin na Kesho Band, itsinda rimuririmbira, hakazaba kandi harimo n’abandi bahanzi b’ibanga (surprise) bazagaragazwa kuri uwo munsi.

Hazaba kandi harimo n’aba Djs batandukanye bazaba baje kwifatanya na Dj Adams kuvanga umuziki (Music Mix).

Ibi birori bizabera mu Kiyovu muri “Le Must Pub” ahateganye n’ikigo cy’igihugu cya RURA, aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000 ku muntu uherekejwe (couple).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka