Davido yahuje isabukuru ye no kwerekana impanga aherutse kwibaruka

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido ku munsi yizihiraho isabukuru ye y’amavuko, yerekanye bwa mbere abana be b’impanga aherutse kwibaruka n’umugore we Chioma Rowland.

Davido ateruye abana be b'impanga aherutse kwibaruka
Davido ateruye abana be b’impanga aherutse kwibaruka

Uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, ku wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023 nibwo yizihizaga isabukuru y’amavuko y’imyaka 31, ahitamo kuyizihiza asangiza abakunzi be amafoto y’impanga aheruka kwibaruka.

Aya mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, uretse ayo ateruye abana be b’impanga, yashyizeho n’andi arimo iyo yari kumwe na se, Deji Adeleke ndetse n’indi asomana n’umugore we Chioma Rowland.

Davido n’umugore we bibarutse impanga mu Ukwakira uyu mwaka, mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro aherutse gukora, Davido yatangaje uburyo yiyumvaga ubwo yari ategereje kwakira abana be b’impanga mu gihe kandi yari agihanganye n’ibihe bitoroshye by’urupfu rw’umuhungu we w’imyaka 3, Ifeanyichukwu Adeleke.

Mu magambo ye yagize ati: “Igihe njye n’umugore wanjye twabimenyaga byabaye nk’ibidukangaranya kuko byabaye mu kwezi kumwe, mu Kwakira kandi umugore wanjye yibarutse mu Kwakira, ni nk’ubusazi.”

Mu guhangana n’ibihe bikomeye byo kubura Umwana we w’umuhungu, uyu muhanzi w’icyamamare yashimye abantu bose bakomeje kumuba hafi no kumukomeza.

Yakomeje avuga ko hari abantu benshi bibaho ku Isi, ndetse hamwe ushobora no kutongera kwizera Imana.

Davido n'umugore we Chioma Rowland
Davido n’umugore we Chioma Rowland

Yagize ati: “Ariko kubera kugira ibyiringiro mu byo nkora kandi nkunda, mfite ikipe ikomeye imba hafi kandi ubu turi mu nzira igana ku musozo.”

Mu Ugushyingo 2022, ku mbuga nkorambaga nibwo habyukiye amakuru yabikaga Ifeanyi David Adeleke, umwana w’umuhungu wa Davido na Chioma Rowland wari umaze iminsi mike yizihije isabukuru y’imyaka itatu y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka