Bruce Melody ngo “gushishura” ni ukugana inzira mbi

Umuririmbyi wo mu Rwanda, Bruce Melody, atangaza ko adashyigikiye ibyo kwigana indirimbo z’abandi baririmbyi, ari byo mu Rwanda bakunze kwita “gushishura”, ngo kuko kubikora bituma umuririmbyi atagaragaza ubuhanga bwe mu guhanga ibishya.

Abaririmbwi bashishura bagafata ingoma cyangwa injyana z’indirimbo z’abaririmbyi bo mu bindi bihugu cyangwa bakajya mu nzu zitunganya umuziki bakaziririmbiramo, abatabizi bakagira ngo ni iz’abo baririmbyi bwite.

Bruce Melody, ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce, avuga ko umuririmbyi wagiye mu nzira yo “gushishura” indirimbo z’abandi aba yagiye mu nzira mbi.

Agira ati “…iyo (umuririmbyi) abigiyemo (gushishura) numva atari inzira nziza, cyane cyane ko buriya gushishura ntabwo nabyita ko ari umuziki muzima kuko abantu bafata indirimbo z’abandi bagakuramo ibintu bimwe na bimwe, urumva ko nta “créativité” iba ihari!”.

Ubwo hatorwaga Nyampinga uzahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2014 umuririmbyi Bruce Melody yaririmbye Live.
Ubwo hatorwaga Nyampinga uzahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2014 umuririmbyi Bruce Melody yaririmbye Live.

Bruce Melody ni umwe mu baririmbyi b’abagabo bo mu Rwanda bafite ijwi rinogera amatwi y’abatari bake dore ko abasha guhogoza akagera ku inota rya muzika ryo hejuru cyangwa iryo hasi bitamugoye.

Uyu muririmbyi kandi muri iki gihe akunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye aririmba mu buryo bw’umwimerere (live) aho kuririmbira agendera ku ndirimbo icurangwa na mudasobwa (Play Back) nk’uko abaririmbyi batandukanye bo mu Rwanda babigenza.

Tariki 11/01/2014, ubwo uyu muririmbyi yasusurutsaga ab’i Musanze mu ibirori byo gutora Nyampinga uzahagararira Intara y’Amajyaruguru mu marushanwa ya Miss Rwanda 2014, nabwo yaririmbye “live” afite abacuranzi babiri: umwe acuranga “Guitar” naho undi acuranga “Piano”.

Bruce Melody avuga ko kuririmba “live” ari byo yahisemo ngo kuko yumva ari wo muziki muzima cyane ko ngo kuririmba “Play back” bimugora.

Umuririmbyi Bruce Melody ahamya ko gushishura indirimbo z'abandi baririmbyi ari ukugana inzira mbi.
Umuririmbyi Bruce Melody ahamya ko gushishura indirimbo z’abandi baririmbyi ari ukugana inzira mbi.

Agira ati “ (kuririmba live) ni uko nyine numva ari wo muziki muzima kuko inshuro nyinshi n’abantu bambonye ndirimba ‘Play back’ biranga.”
Uyu muririmbyi yamenyekanye mu Rwanda kubera indirimbo ze zitandukanye zirimo nka “Tubivemo”, “Nibwo Ngitangira”, “Telefone”, “Uzandabure” n’izindi.

Yatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda, aririmbira imbere y’abafana be, guhera mu mwaka wa 2012. Avuga ko ariko yatangiye kuririmba imbere y’uwo mwaka ngo kuko yatangiye aririmbira mu rusengero.

Bruce Melody avuga ko urwego amaze kugeraho mu muziki wo mu Rwanda arwishimira cyane ngo kuko ntiyakekaga ko yashoboraga kurugeraho. Gusa ariko ngo mu ntego afite harimo ko yazaba umuririmbyi uhagararira umugabane wa Africa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka