Barifuza ko Chorale de Kigali yajya no kuririmbira mu Ntara zose

Nyuma y’igitaramo cya Chorale de Kigali cyanyuze benshi kuri iki cyumweru tariki 28/07/2013 muri hotel Umubano i Kigali, abataragize amahirwe yo kugikurikirana barifuza ko iyi korali yazajya no kubataramira mu Ntara.

Si abataragize amahirwe yo gukurikirana iki gitaramo gusa bafite icyo basaba iyi korali kuko n’abari bahari barasaba ko ubutaha bazakorera ahantu hanini cyane kugira ngo babone aho bakwirwa nyuma y’uko abari baje mu gitaramo babuze aho bicara cyangwa bahagarara kubera ubwinshi bwabo bagataha.

Muri iki gitaramo haririmbwe indirimbo zabo zo mu bwoko bwa « Classic Music » zihimbanye ubuhanga bwemerwa n’abazumva bose.

Chorale de Kigali yashimishije abakunzi bayo mu ndirinbo zo mu bwoko bwa «Classic Music».
Chorale de Kigali yashimishije abakunzi bayo mu ndirinbo zo mu bwoko bwa «Classic Music».

Zimwe mu ndirimbo zanyuze abari bitabiriye iki gitaramo harimo iziri mu rurimi rw’icyongereza nka « “He looked beyond my faults and saw my needs” ya Dottie Rambo, Bound for the promised land” ya Mack Wilberg, “Chandos anthem No 7” ya George Friedrich Handel n’izindi.

Iziri mu rurimi rw’ikinyarwanda nka “Mwana w’iwacu’’ ya Padiri Charles Mudahinyuka na ‘‘Uri Umwami mwiza rwose’’ ya Appolinnaire Habyarimana n’izindi.

Bamwe mu bagize amahirwe yo kuba baratembereye mu bihugu bitandukanye bakabona korali zaho, batangaje ko basanga ari ntacyo zirusha iyi korali ndetse banatangaza ko batunguwe no kubona ko korali nyarwanda yashobora kuririmba nka korali zo mu mahanga akomeye.

Baririmba indirimbo bagendeye ku manota.
Baririmba indirimbo bagendeye ku manota.

Charles Mporanyi umuyobozi mukuru wa Soras Group Ltd wasabye Chorale de Kigali kujya bategura ibitaramo byinshi kubera ubuhanga yabasanganye mu kuririmba indirimbo zo mu njyana ya Classic Music.

Mporanyi yongeyeho ko byamutunguye kubona icyo gitaramo dore ko hamenyerewe ibitaramo byo mu njyana za Rap n’izindi njyana zigezweho, nyamara izo zikaba zitarusha uburyohe Classic Music ndetse zikaba atari n’injyana zikundwa na bose.

Senateri Uyisenga Charles nawe yasabye Chorale de Kigali kongera umubare w’ibitaramo nk’ibi anatangaza ko atunguwe no kubona baririmba nk’amakorali yabonaga mu Budage.

Igitaramo cya Chorale de Kigali kitabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abanyamahanga.
Igitaramo cya Chorale de Kigali kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abanyamahanga.

Umuzungu w’Umwongereza nawe wari witabiriye icyo gitaramo yatangaje ko yatunguwe cyane kuko yumvaga Abanyarwanda batagira ubuhanga nk’ubwiwabo.

Ibi ni ibintu bitari bisanzwe mu mateka ya Chorale de Kigali nk’uko bitangazwa na Alexis Nizeyimana, umuyobozi wa Chorale de Kigali. Ubwo yadutangarizaga ko bari bateguye ahantu hajya abantu 400 bibwira ko hatari bwuzure nyamara haruzura babura n’aho bicara barataha.

Twifuje kumenya icyo bateganya nyuma y’uku gusabwa cyane kongera umubare w’ibitaramo adutangariza ko bagiye kubitegura bakareba ibizashoboka akaba aribyo bakora ariko atwemerera ko bazagerageza gukora uko bashoboye ngo icyo kifuzo gishyirwe mu bikorwa.

Igitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi kuburyo aho bari bateguye huzuye.
Igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi kuburyo aho bari bateguye huzuye.

Ibi kandi ntibimenyerewe muri Kiriziya Gaturika hano mu Rwanda ko korali yakora igitaramo kikitabirwa cyane bigeze aho abantu babura aho bicara bagasubira imuhira.

Chorale de Kigali ni imwe mu makorali yo muri Kiriziya Gaturika ikaba ari korali izwiho ubuhanga no kugira indirimbo ziryohera abazumva. Iyi korali izwiho kandi kugira abantu bayicurangira ndetse n’abayihimbira indirimbo b’abahanga harimo na Kizito Mihigo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabemeye peeee!!!!!
Ariko Kizito MIHIGO ntabwo ahimbira Chorale de Kigali. Nakosoraga. Ndabona byari biri hatari!!! Utarahabaye yahombye amajwi y’imihogo irogoye ntekereza nsanzwe nzi!!

Albert yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka