Auddy Kelly arahakana ko akundana na Jody

Umuhanzi Auddy Kelly atangaza ko iby’urukundo rugaragara hagati ye na Jody mu mashusho y’indirimbo yabo “Sinzagutererana” bakoranye Atari ko biri ahubwo ko baba bari mu kazi ndetse kuri we akaba asanga bisa nko gukina filime.

Ubwo yatugezagaho amakuru y’iyi video baherutse gushyira hanze yadutangarije ko ibigaragara mu mashusho n’ubwo benshi babyuririraho bavuga ko aba bombi baba bakundana, Auddy Kelly we arabihakana.

Yagize ati: “Uburyo twitwara muri video n’ubwo benshi babigenderaho bavuga ko twaba turi mu rukundo ariko siko biri ahubwo tuba turi mu kazi ni nko gukina film y’urukundo…”.

Auddy na Jody muri "Sinzagutererana".
Auddy na Jody muri "Sinzagutererana".

Auddy Kelly kandi yakomeje adutangariza ko iyi video yamuhenze cyane birenze uko we yabitekerezaga kuko ngo yayitanzeho amafaranga y’u Rwanda 800 000. Yagize ati: “Iyi video ibaye iya mbere mu ma video yampenze, yantwaye iminsi itatu turi i Gisenyi na Goma.”

Amashusho y’iyi ndirimbo “Sinzagutererana” yakozwe na Rday Pro bikaba byaratwaye amezi atatu kugira ngo isohoke nk’uko Auddy yakomeje abidutangariza.

Indi video Auddy Kelly afite ni iy’indirimbo ye “Ndakwitegereza” ikaba ari indirimbo yakunzwe cyane n’abatari bake. Umuhanzi Auddy Kelly abarizwa muri Label ya DEATA aho ari kumwe na Alpha Rwirangira na Peace.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka